Kigali: Hatangijwe imurika ry’inkuru zishushanyije

Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022, mu mbuga ya Car Free zone hatangijwe imurika ry’inkuru zishushanyije.

Iri murika ryitabiriwe n’abantu batandukanye bishimiye ibikorwa by’inkuru zishushanyije

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’ Inteko y’Umuco.

Iki gikorwa kikaba cyitabiriwe kandi n’abanditsi b’inkuru zishushanyije bo mu Rwanda ndetse n’ab’Ububiligi bari mu mu ryango wa Francophonie.

Inshamake z’izo nkuru zishushanyije zikaba zagiye zimurikwa ku mpapuro nini hagamijwe ko abanyura muri ako gace basoma izo nkuru.

Umwe mu Banyarwanda bandika inkuru zishushanyije, Irankunda Jerome ,yavuze ko  inkuru zishushanyije zitanga ubutumwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Inkuru ishushanyije, yumvikana vuba kurusha inkuru zo mu bitabo bisanzwe.Abantu benshi ntabwo bakigira umuco wo gusoma ibintu byanditse mu magambo gusa ariko iyo bishushanyije bituma abantu benshi babyitabira bigatuma bibakurura , bakarushaho kugira amatsiko no gusoma byisumbuyeho.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Twahirwa Aimable , yavuze ko iterambere ry’inkuru zishushanyije riri kwaguka.

Yavuze ko hari urubyiruko rufite impano zo kwandika inkuru zishushanyije bityo ko bahuza imbaraga n’ababizobereyemo.

Ati “Inkuru zishushanyije abantu barazikunda kandi gutanga ubutumwa biba byoroshye.Dufite abana bafite izo mpano zo gushushanya, birasaba kubahuza n’aba babigize umwuga kugira ngo ejo n’ejo bundi kuko dushaka abantu bandika bakanasoma ibitabo , habe n’abandika ibitabo ariko bakabisohora mu nkuru zabo zishushanyije.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Dufite ibintu byinshi byo gutanga, dufite amateka menshi yo gusangiza Isi, kandi mu nkuru zishushanyije biba byoroshye kubivuga mu Kinyarwanda,Icyongereza,Igifaransa,mu giswahili.”

Umwe mu bahagariye umuryango wa Wallonie – bruxelles Internationale mu gace kavuga igifaransa mu Bubiligi,Eric Stantkin, yavuze ko bagiye kugira uruhare mu guteza imbere inkuru zishushanyije mu Rwanda.

Ati “Mu mubiligi bateye imbere ku nkuru zishushanyije .Hari uburyo bushoboka ko bwo kugirana ubufatanye. Turaza kuvugana n’abanditsi ndetse na Minisiteri y’Umuco .Ndizera ko tuza guteza imbere ubwo bufatanye duhereye mu mashuri .Hari ibitekerezo twahuriza hamwe bikagira ibyo bifasha abantu.”

Iki gikorwa cyibaye mu rwego rwo kwitegura  kwizihiza umunsi wahariwe  umuryango Francophone uzihizwa Kuwa  20 Werurwe 2022.

Abantu batandukanye baryohewe n’inkuru zishushanyije zamuritswe
Inkuru zishushanyije zamanitswe muri Car Free zone mu Imbuga City Walk ahakunze kunyura abantu bo mu ngeri zitandukanye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW