Abakoze Jenoside basabwe kwirega babikuye ku mutima bakareka ibya nikize

Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide asanga abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabihanirwa bakwiye kujya birega babikuye ku mutima, aho kubigira umuhango wo kwikiza ndetse bakanatanga amakuru ku hakiri imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Perezida wa IBUKA, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide, yavuze ko ari ibyo kunengwa kuba hari uwuririra ku kwirega akabikora bya nikize atabikuye ku mutima.

Yagize ati “Hari ababyuririraho bagakoresha amanyanga ngo babashe gusohoka, iyo abayobozi badashyizemo imbaraga ngo babirebe usanga bikorwa. Aho duhagaze ni ukugaya abantu bashobora gutanga ubuhamya cyangwa kwirega byo kugira ngo basohoke, aho tubimenye turabyamagana, abafunguwe batagombaga gufungurwa tukavugana n’inzego kugira ngo ubutabera dushaka bukorwe.”

Agaruka ku bakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagisaba ko imanza zabo zasubirwamo, yavuze ko harimo ababiterwa no gukunda ubuzima cyane nyamara bo barabwambuye abandi. Akavuga ko ari ububwa kuba umuntu yarageze ku kwica abantu ariko bo babwirwa gupfa bagatakamba nk’uko byagaragaye ubwo igihano cy’urupfu cyari kitarakurwaho.

Ati “Hari abantu bakoze Jenoside bumva ko bizarangira nta kibazo kandi ugasanga bakunze ubuzima bo barabwambuye abandi. Iyo Jenoside irangiye usanga hari abahindura imyirondoro kugira ngo bahunge ubutabera. Ndibuka igihano cy’urupfu kitaravaho abarashwe byabaye nk’inshuro imwe, nagiye ku Gikongoro ariko niyo mpamvu navuga ko ari imbwa, umuntu wishe abantu azi neza ko yabamaze ariko wowe wajya kumwica hari ababanje kwinyarira. Ibyo bigaragaza ububwa bwabo.

Birababaje, muri za gereza birirwa batakamba, hari n’abakatiwe na Gacaca birirwa bashaka gusubirishamo imanza ariko ni uburyo bwo guhunga ubutabera.”

Nkuranga Egide asanga kwirega bikwiye ko abantu bavuga uko byagenze babikuye ku mutima, agasaba abazi ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa gutanga amakuru na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Yongera gusaba abantu guhaguruka icyarimwe bakarwanya ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, agashimangira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inzira nziza yo guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Yagize ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukwibuka ibikorwa byabaye, cyane cyane urubyiruko n’abandi banyamahanga bakamenya uburyo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’uburyo yahagaritswe. Tugashingira ku masomo tuvoma muri ayo mateka yacu ababaje akatwubaka, tukubaka igihugu gishingiye ku makuru nyayo…. Ntiwamenya aho ujya utazi aho uvuye, uba ugomba kumenya aho uvuye kugirango ubashe gupanga aho ujya naho ugana. Sintekereza ko hari abakifuza ko u Rwanda rwasubira mu rwobo rwavuyemo munsi ya zero.”

- Advertisement -

Agaruka ku itariki ya 11 Mata 1994 ku Batutsi barenga ibihumbi bibiri biciwe muri ETO Kicukiro n’ahandi mu bitaro bya Ndera, aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za MINUAR zasize Abatutsi bahigagwa bo bakihungishiriza bagenzi babo b’abazungu n’ibintu byabo birimo imbwa. Perezida wa IBUKA yavuze ko bigaragaza uburyo amahanga yatereranye Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro.

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutangiza icyumweru cy’icyunamo byatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 7 Mata ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mu ijambo rye yavuze ko nta muntu ukwiye kwigisha amasomo y’ubutabera na demokarasi u Rwanda kuko abo bigisha ibyo ari bo bagize uruhare mu mateka akarishye y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW