Mu rwego rwo gukomeza gutunganya imihanda no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu isozwa ry’ukwezi k’umuturage basibuye ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru.
Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Murenge wa Niboye kuri uyu wa 03 Mata 2022.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange niwe wayoboye iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René.
Kubufatanye na Polisi y’Igihugu hasibuwe kandi bordure zari zarasibanganye muri uyu Murenge.
Urwego rwa DASSO nyuma y’ibikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, bakoze ibikorwa by’isuku basiga ibimenyetso biyobora abagana Akarere ka Kicukiro aho basize irangi ku mbuga y’Akarere bafatanyije n’abagize ishami ry’isuku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Murebwayire Jeanne d’Arc yagaragaje ko iki gikorwa cyari gishingiye kubirebana n’imikoreshereze y’imihanda.
Ati “Twifuje kubanza gusibura inzira z’abanyamaguru kugira ngo umuntu ukoresha umuhanda agende atekanye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yashimye uruhare rw’abaturage mu iterambere n’ibikorwa bitandukanye byakozwe muri uku kwezi kwahariwe umuturage by’umwihariko mu Murenge wa Niyoye no mu Karere muri rusange.
Yibukije abitabiriye kandi ko tugiye kwinjira mu gihe Cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi 1994, asaba buri wese kuzitabira gahunda uko zateguwe kandi hakirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukomeza imyiteguro y’inama CHOGAM baharanira gukomeza kugira isuku no kuzakira neza abazaza babagana.
Umutesi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi budahwema kuba hafi inzego z’ibanze mu bikorwa bitandukanye abizeza gukomeza ubufatanye.
Uku kwezi k’umuturage kwatangiye tariki ya 01 Werurwe 2022, kwibanze kuri gahunda z’iterambere ry’umuturage.
UMUSEKE.RW