Rusizi: Hibutswe abari abakozi ba CIMERWA bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 , Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, abakora mu ruganda
rutunganya sima rwa Cimerwa n’abaturanyi barwo bibutse abari abakozi barwo bishwe
muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abayobozi bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa CIMERWA bashyira indabo aho baruhukiye.

Amarangi atukura yasigwaga ku nzu z’uruganda rwa CIMERWA bamwe mu bahoze ari abakozi barwo babagamo, ngo cyari ikimenyetso ko Jenoside yari yarateguwe ku rwego rwo hejuru byanatumye umubare w’abahiciwe wiyongera.

Abatutsi bahoze bakora muri uru ruganda rwa CIMERWA ntibigeze bamenya ko inzu zabo zasizwe amarangi y’umutuku nk’ikimenyetso cy’abicanyi kugira ngo bazajye bamenya aho babashakira.

Ndorimana Casimir wari umuyobozi ushinzwe umusaruro muri CIMERWA kuri ubu ufungiye icyaha cya Jenoside warangaga ababaga bihishe batari bamenyekanye, uyu akaba yarabaye intandaro yo kwica benshi.

Abaharokokeye bavuga ko bataramenya aho imibiri y’abo bakoranaga yajugunywe ngo bose bashyingurwe mu cyubahiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside busaba abaturage kurangwa n’urukundo rwuzuye.

Dr. Kibiriga Anicet umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagize ati ”Turihanganisha imiryango y’abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, turasaba abantu kugira urukundo, amarorerwa yabaye mu Rwanda abantu bagize urukundo ruke na politiki mbi ishaje.”

Meya Dr. Kibiriga yakomeje asaba ko muri ikigihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, abantu barangwa n’ibikorwa byo gutabarana, twibuka tuniyubaka.

Hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Cimerwa ruruhukiyemo imibiri 58, mu Rwibutso rwa Muganza haruhukiye imibiri y’Abatutsi 241.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW/Rusizi