Nyabihu: Umusore n’inkumi bafatanywe ‘boules’ nyinshi z’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, ivuga ko yafashe abantu babiri bari batwaye udupfunyika ibihumbi bibiri (2000) tw’urumogi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.

Abafashwe ngo urumogi bari barujyanye mu Karere ka Ruhango

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, bafatiwe mu Mudugudu wa Ryabasenge, Akagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse w’imyaka 26.

Yagize ati: ”Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo Abapolisi bahagarikaga imodoka, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyiri umuzigo ari we Ndaruhutse ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi udupfunyika tw’urumogi ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati: ”Ndaruhutse yahise avuga ko urwo rumogi ari urwa Mutoni bari kumwe mu modoka ngo bakaba bari baruhawe n’umugabo we babana mu murenge wa Kanama, wo mu karere ka Rubavu ari naho bari baturutse ngo barushyire abakiriya be bo mu Karere ka Ruhango akaba yari buhembwe ibihumbi 20Frw nyuma yo kurugurisha.”

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwari warubahaye ngo na we afatwe.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, abasaba kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe kuko amayeri menshi bakoresha yamaze gutahurwa.

 

Icyo itegeko rivuga

- Advertisement -

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW