Umuyobozi wa SULFO arasaba ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Sulfo Rwanda, bwasabye Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira ubufatanye n’abakora ubucuruzi mu Karere mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19.

Bwana Dharmarajan Hariharan umuyobozi Mukuru wa Sulfo Rwanda


Umuyobozi Mukuru wa Sulfo Rwanda, Bwana Dharmarajan Hariharan avuga ko n’ubwo babashije guhangana na Covid-19 bahuye n’imbogamizi zirimo, kubura aho bagurisha bimwe mu bicuruzwa byabo ku isoko rya Afurika y’Iburasirazuba.

Kubura isoko hanze y’u Rwanda, byagize ingaruka ku nganda zo mu Rwanda harimo na Sulfo Rwanda itunganya ibikoresho bitandukanye by’isuku birimo amasabune, amavuta, amazi ya Nil n’ibindi.

Bwana Dharmarajan Hariharan, avuga ko nta kibazo cy’umusaruro uru ruganda rufite ko n’abaguzi b’imbere mu gihugu biyongereye.

Ati “Nubwo ibicuruzwa bimwe bitabashaga koherezwa ku isoko ryo hanze, mu Rwanda hari bimwe byifashishijwe cyane birimo isabune, Handsanitizer, byakoreshejwe cyane mu rwego rwo guhangana n’ubwandu bwa Covid-19, bityo ingaruka ntizakora cyane ku ruganda.”

Agaragaza ko amasoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba yahungabanye kuko bamwe mubo bagurishaga ibicuruzwa bagizweho ingaruka na Covid-19.

Uyu muyobozi yasabye Urugaga rw’Abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EABC ko rwagira ubufatanye n’abakora ubucuruzi hagamijwe kurushaho kubuteza imbere bafatanyije na Guverinoma z’ibihugu.

Ati “Nkatwe dushishikajwe cyane n’isoko ryo mu Karere kuko imbere mu gihugu ntawe duhanganye.”

Avuga ko bashyize imbaraga mu gukomeza gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kuko biramutse bitanoze byabasubiza inyuma.

- Advertisement -

Ati ” Ni yo mpamvu dukora ibishoboka byose kugira ngo ibicuruzwa byacu bihore ku isonga mu bwiza.”

Ashima gahunda zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu kwirinda Covid-19 ziri muzabafashije kugira ngo bakomeze imirimo.

Bwana Dharmarajan avuga ko muri uru ruganda baha amahirwe umuntu wese ushoboye gukora batagendeye ku gitsina biri mu bituma babona umusaruro mu bucuruzi bwabo.

Yagaragaje ko ubuhahirane n’itumanaho byatera imbere mu gihe EACB yabigiramo uruhare bikazamura ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva EABC yatangira muri 2006 hari byinshi bamaze kugeraho mu guteza imbere abikorera mu muryango wa afurika y’iburasirazuba harimo ubuvugizi bwo kuvugurura amategeko nko gusaba gusorera ku mupaka umwe, guhabwa icyangombwa cyo gukorera mu kindi gihugu cyo mu muryango wa EAC kandi gitangirwa Ubuntu.

EABC ikomeje kuganira ku bibazo by’abikorera muri EAC, kureba uko bashyira hamwe ibicuruzwa byoherezwa hanze kugira ngo abacuruzi bashobore kugira ijambo ku isoko mpuzamahanga bizatuma abikorera barushaho gutera imbere.

Ihuriro EABC rikora nk’urugaga rw’abikorera mu gihugu ariko yo igakorera mu muryango wa EAC, naho ubuvugizi bakora ngo babucisha ku munyamabanga wa EAC cyangwa abaminisitiri bashinzwe EAC mu kugaragaza ibibazo by’abikorera

Sulfo Rwanda isaba ko EACB yegera abacuruzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Sulfo Rwanda ifite ibicuruzwa bitandukanye birimo n’amavuta yo kwisiga
Hashyizweho gahunda yo gukora mu by’iciro mu rwego rwo kwirinda Covid-19

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW