AGEZWEHO: Miss Iradukunda arafunguwe by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye Miss Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2017, azakurikiranwa ari hanze.
Miss Elsa ubwo yari agiye kumva icyemezo cy’Urukiko
Ubushinjacyaha ngo bwasabye ko Miss Elsa arekurwa by’agateganyo kubera ko ipererereza ryarangiye.
Miss Iradukunda Elsa na we yemereye Urukiko ko hari amakosa yakoze anayasabira imbabazi.

Mu rubanza rwatangiye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Miss Iradukunda Elsa na Me Nyamaswa Raphael umwunganira bari babwiye Umucamanza ko bifuza kuburanira mu muhezo kubera uburyo uru rubanza rwubatsemo.

Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha icyo buvuga ku byasabwe na Me Nyamaswa. Ubushinjacyaha buvuga ko bwifuza na bwo ko baburanira mu muhezo.

Umucamanza yahise ategeka akantu bose basohoka urubanza rubera mu muhezo ubwo.

Iburanisha ryamaze iminota nka 20min Umucamanza ategeka ko ruzasomwa kuri uyu wa Gatatu.

Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 24 y’amavuko nk’uko umwirondoro we ubigararaza yatawe muri yombi tariki 08 Gicurasi, 2022. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho ibyaha bibiri:  Gushaka kubangamira iperereza, n’Inyandiko mpimbano.

Miss Elsa mu Rukiko, Umunyamategeko we yasabye kuburana mu muhezo

Miss Elsa ngo hari amakosa yemereye Urukiko ko yakoze anayasabira imbabazi

Amafoto: @Nkundineza
Jean Pau NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW