Ba Offisiye Bakuru ba RDF bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abo muri Uganda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Muhoozi ubwo yakiraga itsinda ry'ingabo z'u Rwanda

Itsinda ry’Abasirikare Bakuru riyobowe na Brig. Gen Nyakarundi Vincent ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda riri muri Uganda mu biganiro n’abayobozi b’ingabo b’iki gihugu.

Gen Muhoozi ubwo yakiraga itsinda ry’ingabo z’u Rwanda

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo bahageze ndetse bakirwa n’Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, UPDF, akaba n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Yoweri Museveni, Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga yatangarije UMUSEKE ko bariya ba Offisiye b’u Rwanda bari muri Uganda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu.

Twashatse kumenya icyo bagiye gukorayo, ariko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda nta byinshi yavuze kuri icyo kibazo.

Ku wa Kane Lt.Gen Muhoozi, kuri Twitter yashyizeho amafoto y’aba basirikare b’u Rwanda, avuga ko yishimiye kubakira ndetse yongeraho ko umubano w’ibisirikare byombi urushaho kuba mwiza.

Ati “Ejo hashize (ku wa Gatatu) nishimiye kwakira intumwa zo ku rwego rwo hejuru z’abavandimwe ba RDF, ziyobowe na Brig. Gen Nyakarundi, Umuyobozi w’ubutasi (DMI). Umubano n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF ukomeje gukura.”

Uganda n’u Rwanda mu gihe gishize byakunze gushinjanya guhungabana umutekano wa buri gihugu. Ubu bari mu biganiro byo kurangiza ikibazo

Abasomye ubutumwa bwa Gen Muhoozi bagaragaje ko ari intambwe nziza kuba Uganda n’u Rwanda bikomeje kugaragaza kubyutsa umubano n’ubufatanye.

Hashize iminsi umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agerageza kubyutsa umubano wari warajemo umwijima hagati y’ubutegetsi bwa Museveni n’ubw’u Rwanda.

Umuhate we wagize icyo ugeraho, bwa mbere nyuma y’imyaka hafi ibiri, Perezida Paul Kagame yongeye gusura Uganda nyuma y’imyaka 4 kuko yaherukagayo muri 2018,  ndetse yanahuye na Perezida Yoweri Museveni i Nairobi bicara ku meza amwe baraganira, hari tariki 08 Mata, 2022.

- Advertisement -

Ibyo kuganira bw’ingabo ni byinshi kuko Umuhungu wa Museveni aherutse kuburira abahungabanya umutekano w’u Rwanda barimo umutwe Leta y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba wa RNC, ko nta kibuga ugifite muri Uganda.

Ibihugu byombi byashinjanyaga guhangabanya umutekano w’ikindi, Uganda ishinja u Rwanda koherezayo intasi zikivanga mu mutekano wayo, u Rwanda narwo rugashinja Uganda kuba indiri y’imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo.

Twakwibutsa ko ibiganiro by’aba basirikare bakuru byabanjirijwe n’ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu ubwo Perezida Paul Kagame yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba tariki 23 Mata, 2022.

Ibyo Perezida Kagame na Museveni baganiriye byagiye ku mugaragaro – AMAFOTO

UMUSEKE.RW