Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho mu Murenge wa Minazi, mu Karere ka Gakenke, Bangankira Jean Bosco, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’ umunyeshuri w’imyaka 16, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabibwiye UMUSEKE.

Uyu muyobozi  yatawe muri yombi  kuwa 07 Gicirasi 2022. Akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, icyaha bivugwa ko yagikoze mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi yabanje kugirana umubano n’uyu munyeshuri wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Congole Ruli.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianey, yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha ya Ruli.

Yagize ati “Uwari umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akagari yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri. Ari mu nzego za RIB nizo ziri kubikurikirana ariko birakekwa,inzego zibifite ububasha nizo zogomba kubihamya hashingiwe ku bimenyetso bizaba byatanzwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwari gitifu ubu afunzwe mu gihe iperereza rikomeje naho umwana nawe akaba ari gukurikirana amasomo.

Yakomeje ati “Afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruli.Umwana ameze neza nta kibazo,gusa byarakeketswe, ababyeyi babitangamo ikirego,ubu biri gukurikiranwa, umwana ameze neza ari ku ishuri.”

Yasabaye  abayobozi kwiyubaha kandi bakirinda ingeso mbi, bakirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

- Advertisement -

Yagize ati “Ubutumwa twaha abayobozi bose ni ukwirinda ingeso mbi  zirimo no kwiyandarika, bakamenya inshingano n’inzego baba bahagarariye,kuko iyo wanakoze ibyaha nk’ibyo baba bangije isura y’ubuyobozi kandi banatesheje agaciro urwego ruba rwarabagiriye ikizere,turabasaba kugira imyitwarire myiza, ntibiyandarike,ntibakore ibyaha ibyo ari byo byose.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW