Impuguke zagaragaje ko kwizera ubuhanuzi bigira ingaruka mbi ku bana bafite ubumuga

Ku bufatanye na UNICEF n’indi miryango ifite aho ihurira n’umwana, Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu nama y’iminsi ibiri yatangijwe kuwa 26 Gicurasi 2022 yahurije hamwe abashakashatsi na bamwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza no mu zindi ,kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo bifasha mu gukuraho imbogamizi zibangamira imikurire y’umwana n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Impuguke zigaragaza ko imyizerere igira ingaruka ku bafite ubumuga aho bizere ibivugwa n’abahanuzi

UMUSEKE wifuje kumenya icyo izo nzego zose zitekereza ku buzima bw’umwana ufite ubumuga ndetse n’uko afashwa mu muryango, kugira ngo akure neza ndetse n’ubuzima bwe bwo mu mutwe budahungabanyijwe.

Habimfura Innocent,umuyobozi wa Hope and Homes for Children avuga ko abana bafite ubumuga bagifatwa
nk’umutwaro mu muryango.

Ati’’Abana bafite ubumuga bakirwa nk’umutwaro. Icya kabiri ,habamo kwitana ba mwana, aho umugabo abwira umugore ko iwabo batagira abana bafite ubumuga, umugore na we akabwira umugabo ko iwabo nta muntu bigeze bagira ufite ubumuga, bikabyara umwiryane.”

Habimfura avuga ko n’imyizerere y’abantu iri mu bituma abana bafite ubumuga batitabwaho uko bikwiye, aho yatunze agatoki ababyeyi bizerera mu bitangaza by’abakuru b’amadini ko bazasengera umwana ufite ubumuga agakira.

Ati “Noneho ugasanga ababyeyi bategereje icyo gitangaza, aho gufasha umwana kugira ngo agere mu ntumbero ze nk’uko natwe twese tutazagera mu iterambere rireshya, uwo mwana aho kugira ngo afashwe mu buryo bwuzuye,aragenda akigizwayo.”

Anenga ababyeyi bagifungirana abana bafite ubumuga, ku buryo n’umuntu ugenda muri urwo rugo adashobora
kumenya ko rubamo uwo mwana,ibyo avuga ko bigira ingaruka mbi ku mikurire ye, n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Prof. Vincent Sezibera , Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima akaba n’umuyobozi mu kigo cy’Ubushakashatsi mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko nka Kaminuza y’u Rwanda bafite umwihariko wo kwita ku mitangire y’amasomo ahabwa abafite ubumuga.

Ati’’ Muri Campus yacu ya Rukara muri Kayonza, hariho gahunda zihariye zifite umwihariko w’abana bafite
ubumuga, ndetse n’uko mwarimu yakwigisha azirikana umwihariko wa buri mwana.”

- Advertisement -

Umulisa Grâce ,Umukozi muri gahunda yitwa “Sugira Muryango” ibarizwa mu muryango FxB Rwanda, avuga ko iyi gahunda ifasha ababyeyi bakennye kwita ku bana babo, mu kubategura ngo bazageze imyaka yo kujya ku ishuri bafite ibikoresho n’ubumenyi bw’ibanze, avuga ko imbogamizi ya mbere ababyeyi bafite abana bafite ubumaga bahura nayo ari ubukene.

Ati “Ikibazo cya mbere kigaragara mu miryango ikennye kandi ifite abana bafite ubumuga,ni ukubabonera ibikenewe byose.”

Maksim Fazlitdinov wahagarariye UNICEF muri iyi nama akomoza ku kibazo cy’abana bafite ubumuga batitabwaho uko bikwiye,na we avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire idakwiriye, aho yavuze ko UNICEF nk’umwe mu miryango ireberera umwana, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ingaruka mbi z’imyumvire ku buzima bw’abana bafite ubumuga bityo bakomeze kwitabwaho.

Hagaragajwe kandi ko kibazo cy’imyumvire ndetse n’umuco bigira ingaruka ku buzima bw’umwana, aho bishobora kuba intandaro yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri we ndetse no ku marangamutima ye, ibyamutera kwiheba, kwigunga ndetse no kuba yakwiyahura.

Habimfura Innocent, umuyobozi wa Hope and Home for Chilldren
Umulisa Grâce yahagarariye FxB Rwanda muri Porogaramu ya Sugira Muyango

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW