Perezida Félix Tshisekedi agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu i Burundi

Perezida wa Repubulika ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Burundi kuri uyu wa 21 Gicurasi 2022, aho byitezwe ko azgirana ibiganiro na mugenzi we Ndayishimiye Evariste.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ategerejwe i Burundi mu ruzinduko rw’akazi

Ibiro bya Perezida mu Burundi byatangaje ko urwo ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugiye kubaho ku butumire bwa Perezida Ndayishimiye.

Kuwa 23 Gashyantare 2022, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiriye urugendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Urwego rw’Akarere rushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Akarere ku masezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya Congo.

Iyo nama yabaye kuwa 24 Gashyantare 2022 aho haganiriwe uko imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo yarandurwa.

Mu rugendo rwa Perezida Tshisekedi mu Burundi, uretse imishinga y’iterambere, inyungu za politiki n’ibindi aba bategetsi bashobora kuganira, ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ndanze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu ntara ya Kivu y’Epfo ya DR Congo hari imitwe ihakorera y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Gitega.

Leta y’u Burundi ishinjwa kugaba ibitero muri RD Congo bigamije guhangana n’imitwe ya Red Tabara na FNL/Nzababampema, iyi mitwe kenshi u Burundi bwavuze ko iterwa inkunga n’u Rwanda.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu gihe amaze ku butegetsi akomeje amavugurura mu bubanyi n’amahanga.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW