Perezida Ndayishimiye asanga u Rwanda n’u Burundi bigomba kubana mu mahoro

Umukuru w’Igihugu mu Burundi yavuze ko bishoboka ko vuba umupaka umaze igihe ufunzwe wafungurwa kubera ibiganiro bihari hagati y’impe zombi, yavuze ko u Rwanda n’Uburundi bigomba kubana mu mahoro.

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko nta rwango rukwiye kuba hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda

Nk’uko tubikesha urubuga IwacuBurundi, Perezida Ndayishimiye Evariste yagize ati “Hariho ubwumvikane buke ariko tugomba kubana twese. Nta rwango rukwiye hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko hari intuma zidasanzwe zahererekanyije ubutumwa bw’ibihugu.

Perezida Ndayishimiye ati “Hari inzego z’ubutabera zahuye kugira ngo zige ku kibazo cy’abakoze Coup d’Etat (muri 2015 bashaka guhirika Pierre Nkurunziza). Ndizere ko, bidatinze bazabaduha.”

Yanasabye abarwanyi ba Red Tabara gutaha iwabo bakajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Perezida Ndayishimiye avuga ko adakunze kubona abantu barundwa muri gereza, akavuga ko n’abakoze Coup d’Etat, bohereje intumwa bemera ko bakosheje, kandi ngo akomeza kuganira na bo nk’Umuyobozi w’Igihugu.

Yavuze ko ubutegetsi bugomba kumva abanyagihugu. Ngo umuyobozi utemera gushyikirana nta cyo aba ari cyo.

Hashize igihe gito mu nama y’i Nairobi, Abakuru b’ibihugu bya EAC, barimo Ndayishimiye, Yoweri Museveni, na Uhuru Kenyatta biyemeje kubaka amahoro arambye muri aka Karere.

Perezida Ndayishimiye yitabiriye inama yiga ku bibazo by’Akarere i Nairobi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW