Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa yapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane yatabarutse afite imyaka 74

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, (Emirats arabes unis/ United Arab Emirates, UAE) Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane yatabarutse afite imyaka 74.

Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane yatabarutse afite imyaka 74

Leta y’icyo gihugu yashyizeho igihe cy’icyunamo cy’iminsi 40, inategeka ko ibendera rizamurwa igice.

Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane, urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa Gatanu, azibukirwa ku myaka 20 amaze ateje imbere igihugu cye kikavugwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibiro ntaramakuru bya kiriya gihugu WAM, byavuze ko icyunamo cyijyanye no kumushyingura no kumwibuka kizamara iminsi 40.

Uyu mugabo yatangiye kubura mu ruhame kuva muri Mutarama, 2014 ubwo yagiraga ikibazo cy’indwara ifata ubwonko.

Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane yavutse muri Mutarama, 1948, akaba yarageze ku butegetsi muri 2004 asimbuye Se, Sheikh Zayed ben Sultan Al-Nahyane, ufatwa nk’umuntu wagejeje iki gihugu aho kiri.

Uyu Sheikh Zayed ben Sultan Al-Nahyane ni we wabashije guhuriza hamwe ubwami 7 (émirats) burimo na Dubaï bashyiraho umurwa mukuru Abou Dhabi

Nyuma yo kubura mu ruhame, murumuna wa Perezida, Sheikh Khalifa ben Zayed Al-Nahyane  witwa Mohammed ben Zayed, ni we wari ufite ijambo rinini anayoboye igihugu gikize cyane kuri petrole.

Mu Ukuboza 1971, nibwo igihugu cyitwa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, (Emirats arabes unis/ United Arab Emirates, UAE) cyashinzwe habanze impugu (Emirats) esheshatu zishyira hamwe ari zo Abu Dhabi, Dubai, Sharjah, Ajman, Umm Al-Quwain, na Fujairah, ikindi cya 7 cyaje nyuma ari cyo Ras Al Khaimah, cyikunz en’ibindi mu 1972. Umurwa mukuru wacyo ni Abu Dhabi.

 

- Advertisement -

IVOMO: Paris Match

UMUSEKE.RW