Tuyisenge Eric Cantona yahawe inshingano mu Amavubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mavugurura ari mu Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru [Amavubi], mu bakozi bashinzwe ibikoresho, hiyongereyemo Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona.

Eric Cantona (uri hagati) amaze igihe ashinzwe ibikoresho by’amakipe y’Igihugu y’Ingimbi

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo hatangajwe itsinda ry’abatoza n’abandi bose bazaba bafite inshingano mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu mpinduka zakozwe, zageze no mu bakozi bashinzwe ibikoresho muri iyi kipe (Kits Management).

Tuyisenge Eric yari amaze igihe kinini ashinzwe ibikoresho mu makipe y’Igihugu y’Ingimbi [U15, U18, U20 na U23]. Yabaye mu ikipe ya Isonga FA nk’umukozi ndetse aranayikinira.

Cantona yasimbuye Baziki Peter uherutse kwitaba Imana, akazakorana na Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro.

Cantona (ubanza ibumoso) si mushya makipe y’Igihugu
Mu 2019 Cantona yari kumwe n’Ingimbi zitarengeje imyaka 15 muri CECAFA yabereye muri Éritrea
Cantona iyo atari mu kazi ntiyiyimpa
Cantona yagiye ajyana n’Ingimbi z’Amavubi mu marushanwa atandukanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW