Ubuhamya bw’abarokokeye i Kibeho bwarijije abari mu Rukiko i Paris

Ubwo urubanza rwa Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro rwari rugeze ku munsi wa 8, humviswe abatangabuhamya barokokeye i Kibeho maze bamwe bananirwa kwihangana bararira. Ni na ko byagenze kuri uyu wa Gatatu, humvwa umugore wari utwite mu gihe cya Jenoside.

Ingoro y’Ubutabera ya Paris ni naho Urukiko rwa Rubanda rukorera n’izindi nkiko zirimo urw’Ubujurire (Photo Internet)

Abagore babiri n’umugabo umwe ni bo batanze ubuhamya bwuje agahinda, bamwe mu nyangamugayo amarira azenga mu maso, abambaye amadarubindi barayahanagura, undi amaso aratukura. Umugabo w’imyaka 62 we yatanze ubuhamya bigeze hagati ararira arasohoka, bituma urubanza ruhagarara iminota 16.

Ngo umuzamu w’ishuri yasambanyaga abakobwa bane

Ubuhamya bw’umwe mu bari abanyeshuri i Kibeho buri mu bwarijije abari mu rukiko. Avuga ko hari ibintu bibiri atazibagirwa.

Icya mbere ati, “Umuzamu wacu yatuzaniye uruhinja rw’agahungu yasanze rwonka umurambo wa nyina. Umwana yarariraga cyane, maze umuzamu asaba abanyeshuri kurwica baramwemerera, kandi ubwo ni njye nari ndukikiye. Yararunsabye ndanga arunyambura ku ngufu, aragenda arukubita ku rukuta, arenzaho ubuhiri ruhita rupfa…..

Icya kabiri , “Twarakomeje tujya i Burundi, ariko dushengurwa no kuba ari nk’aho ari twe twicishije bagenzi bacu twasize ku ishuri, bimenyekanye ko twagiye bahise baza babica nabi.”

Uyu watanze ubuhamya yakomeje ati “Uwashakaga uwo asambanya wese yajyaga mu kigo agafata umukobwa ashaka, akamubeshya ko agiye kumukiza cyangwa kumugira umugore, ababirokotse ni bo babitubwiye. Bavuga ko umuzamu w’ikigo we ubwe yari afite abakobwa bane ahindaguranya uko abishaka”.

 

Umutangabuhamya yafashwe n’ikiniga asohoka arira
Uyu we yari n’Umuyobozi, atangira ubuhamya agira ati, “Sinari nzi ubwoko bwanjye, nari inshuti y’umwana wa mwarimu, maze badusabye kwigabanyamo amoko njya aho umwana wa mwarimu agiye, kuko yari inshuti cyane, nkumva turi bamwe. Icyo gihe mwarimu yararakaye arankubita ngo nimve aho ndi njye mu Batutsi.

- Advertisement -

Nongeye kwibuka ko ndi umututsi ubwo Inkotanyi zateraga ku ya mbere Ukwakira mu 1990. Njye nari umuyobozi wa serire (ubu bavuga Akagari). Bwarakeye abategetsi baraza bafunga abarimu b’abatutsi. Bamazemo icyumweru bakubitwa, barekuwe bahitira kwa muganga.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege (yarimo Perezida Habyarimana Juvenal) twahungiye ku Kigo Nderabuzima, nka saa saba n’igice (13h30) abantu bati ‘turatewe.’ Dusaba abagore n’abana kutuzanira amabuye ngo twirwaneho, abandi bakadutera gerenade.

Ndibuka umwana umwe wapfuye, n’undi akaguru karegaregaga. Bafashe inkota bayimutera mu mutwe bayisunikisha inyundo. Ako kanya twabaze imirambo tubona barindwi.”

[Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ay’uyu mutangabuhamya biranze. Ahise afatwa n’ikiniga ariruka, iburanisha ribaye rihagaze iminota 16].

Nyuma amaze gukomera yavuze ko uwo basogose inkota mu mutwe yari mubyara we.

Ubuhamya bwe yabukomeje, avuga ko bwakeye abicanyi bakagota Kiliziya, bakusanya ibikori, basenya inzu z’abapadiri n’abatutsi ngo babonye uko batwika Kiliziya.

Ati “Umwe mu bicanyi azana lisansi barashumika. Imbere mu Kiliziya yari induru n’imiborogo”.

 

“Ni agahinda kuba nkirwana n’uruhinja ku myaka 62”

Perezida w’urukiko abaza umutangabuhamya ku buzima bwe bwite, maze avuga ko mu 1994 yari afite imyaka 34; afite umugore n’abana bane.

Ngo babiri bahise bicwa, umugore we arakomeretswa cyane ku buryo yaje gupfa nyuma gato bahungutse.

Umutangabuhamya ati, “Mukuru wanjye yari afite abana 8, ariko bose barishwe. Mushaki wanjye n’umugabo we baratsembwa, data na murumuna wanjye ni uko. Nka data we ntiyaguye ku Kiliziya, yari yasubiye mu rugo aba ari ho bamutsinda, na n’ubu ntituzi aho umurambo we uri.”

Abajijwe uko abayeho n’uburyo abitekereza, umutangabuhamya asubiza agira ati, “Birandemerera cyane, namwe mwibaze kuba nkifite uruhinja ku myaka 62, mu gihe abo tungana buzukuruje”.

Ibi by’iyi Jenoside yabereye i Kibeho, na BUCYIBARUTA Laurent wari Perefe wa Gikongoro ubu urimo uregwa kubigiramo uruhare, avuga ko yabimenye, tariki 17 Mata, 1994 akajyana na Musenyeri kureba, maze ngo basanga Abatutsi ba Kibeho bishwe rubi.

Bucyibaruta ati, “Nabonye ibirundo by’imirambo ngira ubwoba, nzinukwa kongera kureba imirambo y’abantu. Byari bikabije”.

 

N’umwana wari mu nda yumvaga Jenoside

Mu buhamya bwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi, 2022 umugore wari umukozi wa Leta yatanze ubuhamya mu gahinda kageze no ku bari mu rukiko.

Umugabo ngo yajyanywe kuri burigade akekwaho gutera gerenade. Uyu mugore yari atwite, ava ku Gikongoro ajya kwivuza i Butare, ntiyamenye urwo umugabo we n’abana batatu bapfuye.

Avuga ko yagiye no kwa muganga agasanga uwamuvuraga na we afite imbunda, atari kwakira abarwayi. Inzira y’umusaraba asubira ku Gikongoro, akwepa bariyeri yigira Umuhutukazi, yihishahisha ahindura indaro.

Yabyaye muri Kanama 1994, ariko yamaze amezi menshi atarya, atanywa ataryama; bigera n’aho bamuhamagara gusubira mu kazi biramunanira. Aho atoreye agahenge akongera gukora, ni na ko umwana yakuraga. Akamuhata ibibazo by’aho abavandimwe be bagiye, yagerageza kumubeshya umwana akamubwira ko na we yabikurikiranaga ari mu nda!

Babana ari bo babiri bonyine, ariko ibiganiro byabo ngo bihora muri Jenoside, umwana abaza umubyeyi; umubyeyi na we agasabwa gusubiza n’ibyabaye adahari.

Ubuhamya bw’uyu mugore bwambukiranyije ibice bibiri by’umunsi, ariko amarira ni yose. Uko arira ni nako bamwe mu Nyangamugayo zo mu Rukiko bananirwa kwihangana; cyane ko harimo n’abakiri bato.

Mu busanzwe abatanga ubuhamya baba baranabajijwe n’Ubugenzacyaha mu myaka yabanje, ariko urukiko rwongera kubatumiza hagamijwe kureba ko bahuza n’ibyanditswe mu bwa mbere batanze.

Ikindi kiba kigamijwe ni ukwereka inyangamugayo zizaca urubanza amarangamutima abereka uburyo Jenoside yagenze, aho baganira n’abayibonye bakayibamo, kurusha uko basomerwa inyandiko.

Jenoside: Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

Yanditswe na Karegeya Jean Baptiste Omar