Umubyeyi wa Miss Iradukunda yahishuye iby’ifungwa rye atakambira Madamu Jeannette Kagame

Mukandekezi Christine umubyeyi wa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 avuga ko ashengurwa n’uburyo umwana we afunzwemo aho arara ku isima nta n’akenda ko kwambara.Yatakambiye umufasha w’umukuru w’igihugu kugira ngo umukobwa we afungurwe.

Mukandekezi Christine umubyeyi wa Miss Iradukunda Elsa yatakambiye Umufasha w’umukuru w’igihugu ngo umukobwa afungurwe

Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2022 RIB yemeje ko kuwa 08 Gicurasi 2022 yataye muri yombi Miss Elsa Iradukunda, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kubangamira Iperereza kuri Dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Umubyeyi wa Miss Iradukunda Elsa avuga ko batazi ukuntu umwana we afunzwe ariho ahera asaba Madamu Jeannette Kagame ko yakwinjira muri iki kibazo umwana we agafungurwa.

Mu marira menshi avuga ko umwana we kuri iki Cyumweru yavuye mu rugo agiye gusenga nyuma ababwira ko yahamagawe kuri RIB yagerayo bagategereza ko ataha bagaheba.

Ati “Aza kuduhamagara atubwira ko RIB imuhamagaye turicara turategereza tukajya duhamagara kuri telefone tukumva itariho.”

Mukandekezi avuga ko isaa mbiri z’ijoro ryo kuri iki cyumweru twasoje aribwo yageze kuri RIB ahasanga abandi babyeyi bafite abana babaye ba Miss Rwanda, avuze amazina y’umwana we bamubwira ko bamugumanye.

Ati “Hamaze umwanya baragenda (RIB) baza kugaruka barampamagara barambwira ngo Elsa turamugumanye, birancanga sinamenya ibyo aribyo.”

Ibi byose avuga ko byabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura aho yatashye atabwiwe icyo umwana we azira.

Mukandekezi avuga ko umukobwa we hari ikindi gihe yitabye RIB abazwa ibifitanye isano n’ibyo Ishimwe Dieudonne akurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Uyu mubyeyi imbere y’abanyamakuru yagaragaje inyandiko yatanzwe na ba Nyampinga mu bihe bitandukanye y’ubuhamya bw’ibyo bakorewe cyangwa batakorewe muri Miss Rwanda.

Avuga ko ba Nyampinga banditse ibaruwa mu rwego rwo kwanga kubivuga mu itangazamakuru kugira ngo ibe ariyo ibisobanura neza.

Muri iyi baruwa Miss Elsa Iradukunda avuga ko nta hohoterwa yakorewe na Prince Kid haba imbere cyangwa nyuma y’amarushanwa ya Miss Rwanda ,ko ibihembo n’umushahara byose yabihawe nta kiguzi na ruswa atanze.

Iyi nyandiko bivugwa ko aba Miss bishyize hamwe barayikora ariho uyu mubyeyi ahera avuga ko atazi icyihishe inyuma y’ifungwa ry’umwana we.

Ati “Ababyeyi bose bazi akababaro k’umubyeyi ku mwana we ufunzwe atazi icyo azira.”

Asaba ababyeyi kumusabira Nyakubahwa Jeannette Kagame kurengera umwana we kuko bibabaje cyane.

Ati “Amfashe arebe ukuntu arengera uriya mukobwa ,abohore umukobwa wanjye .Ni umwana w’umunyarwandakazi , ni umwana ukora ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda , ni umwana witangira igihugu. Bamfashe n’Imana ibafashe rwose bambohorere umwana’’

Avuga ko biteye agahinda kuba umwana we arara ku isima azira ubusa nta kenda afite ko kwifubika. Ikanzu yafunganwe avuye gusenga niyo akirimo nk’uko nyina abivuga.

Atera utwatsi ibivugwa ko Miss Rwanda yahinduye abayitabiriye ibirara kuko umukobwa we nta cyahindutse, ngo uko yari ameze akiri muto kugeza ubu ni umwana w’intangarugero.

Ati “Amarushanwa afite icyo yamumariye, afite aho yamugejeje hashimishije kandi no gufasha abanyarwanda n’abanyarwandakazi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Miss Iradukunda Elsa akurikiranyweho gushaka kubangamira iperereza,n’inyandiko mpimbano.

Mu bihe bitandukanye byavuzwe ko Miss Iradukunda Elisa na Prince Kid bafitanye umubano wihariye aho bari no mu myiteguro yo gushinga urugo, bikaba aribyo bikekwa ko uyu mukobwa yakoresheje inzira zose ngo umukunzi we atagongwa n’uruhuri rw’ibyaha akekwaho.

Usibye iby’urukundo hagati ya bombi, hari amakuru yagiye acicikana avuga ko uyu mukobwa atwite inda ya Prince Kid, nyina wa Miss Iradukunda yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha by’itangazamakuru.

https://umuseke.rw/2022/05/irushanwa-rya-miss-rwanda-ryahagaritswe-miss-iradukunda-atabwa-muri-yombi/

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW