Umugabo wishe umugore we mu ruhame, yarasiwe muri Kasho

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari bagiye kugabana imitungo, atari ku isi nyuma yo kuraswa agapfa.

Ndahayo Jean n’umugore we basize abana batatu, umuto ngo ari mu kigero cy’imyaka 6

Ndahayo yafashwe ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari baratandukanye witwa Niyonsaba Helarie w’imyaka 36.

Umuturage wahaye amakuru UMUSEKE akaba atuye mu Murenge wa Ntyazo aho biriya byabereye, yatubwiye ko abayobozi bababwiye ko Ndahayo yarwanyije inzego z’umutekano ziramurasa arapfa.

Ati “Yarapfuye, urabariza umuzimu mu bazima. Yapfuye ku wa Kane, ngo yarwanyije inzego z’umutekano baramurasa, yashyinguwe ku wa Gatandatu (tariki 21 Gicurasi, 2022).”

Inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo ngo abaturage batangiye kuruvuga ku wa Gatanu bavuye gushyingura umugore we.

Amakuru UMUSEKE wizeye wamenye ni uko uyu mugabo yarashwe ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022.

Twagerageje kuvugana n’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha ariko ntacyo badutangarije.

Ndahayo yishe umugore we ubwo Umuhesha w’inkiko yarimo abagabanya imitungo

Byabaye mu masaha y’ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), ku wa Gatatu tariki 18 z’ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -

Ndahayo Jean w’imyaka 43,  akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w’imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n’amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n’inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.

Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y’irangiza ry’urubanza.

Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga umuhesha w’inkiko agira ngo amuhe raporo y’urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.

Ngabonzima Donat Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo yabwiye UMUSEKE ati “Ni byo ejo ku gicamunsi cya tariki 18 /05/ 2022 ahashyira saa kenda n’igice (15h30) nibwo twamenye inkuru y’inshamugogo ko Ndahayo Yohani yishe umugore we Hilariya. Impamvu tuvuga ko yamwishe ni uko twamufashe ahunga akaba ari kuri sitasiyo ya Ntyazo kandi arabyemera.”

Umugabo yishe umugore we igihe Umuhesha w’inkiko yarimo abagabanya imitungo

UMUSEKE.RW