Umupira w’u Rwanda ukomeje kujya mu Rwabayanga

Hashize imyaka myinshi mu Rwanda, icyitwa ruhago kigenda biguruntege nyamara uyu mukino utangwamo amafaranga menshi ari naho benshi bahera bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo uyu mukino wongere utange ibyishimo.

Umupira w’amaguru w’u Rwanda uragana ahabi

Iyo ucishije amaso mu bindi bice bigize igihugu cy’u Rwanda, usanga byarateye imbere ndetse amahanga akaba akomeje gushimira u Rwanda muri byinshi barwigiraho ariko wagera muri ruhago ugasanga ntacyo wakwigira kuri iki gihugu cyiza cy’imisozi 1000.

Aha niho benshi bahera bibaza nib anta bahanga muri ruhago, bari mu Rwanda k’uburyo bafasha iki gice kuzamuka no kongera gutanga ibyishimo byibagiranye mu myaka myinshi ishize abanyarwanda barira ariko babuze ubahoza aya marira.

  • Imyaka 18 irashize u Rwanda ruvuye mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia:

Mu mwaka wa 2003, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itike yo kujya mu marushanwa y’igikombe cya Afurika cyabereye i Tunis muri Tunisia ariko kugeza ubu u Rwanda ntirurasubira muri aya marushanwa.

Ubwo iyi tike yabonekaga, ntabwo byizanye gusa kuko Amavubi yari afite abakinnyi b’abagabo (bari biteguye gutanga ibyabo byose) ndetse abayoboraga umupira w’Amaguru mu Rwanda bageragezaga kuba hafi cyane y’iyi kipe y’igihugu mu buryo bwose bushoboka.

Ubwo u Rwanda rwitabiraga amarushanwa y’igikombe cya Afrika, hakoreshejwe imbaraga nyinshi yaba ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’igihugu yaba ndetse no ku ruhande rw’abakinnyi ubwabo kuko Mbonabucya Desire wari kapiteni w’iyi kipe, yageze aho afata icyemezo cyo kujya atanga uduhimbazamusyi kuri bagenzi be ariko ngo bakunde bagere ku ntego bari biyemeje kugeraho.

Nyuma y’iyi kipe y’igihugu, kubona indi tike yo gusubira mu gikombe cya Afrika byarananiranye, ariko si impamvu yindi ahubwo ni uburyo budahwitse ikipe y’igihugu Amavubi itegurwamo, aho umutoza usanga hari ibyo adahabwa kandi aba yasabye.

  • Abasoje gukina ruhago mu Rwanda, bahita bayitera umugongo:

Nanubu hakomeje kwibazwa impamvu, abahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda batagaragara mu gufasha mu iterambere ry’uyu mukino, nyamara iyo ukurikiranye usanga bamwe bimwa umwanya uhagije wo kuza gutanga umutahe wabo, bahitamo kuberereka ngo bititwa ibindi.

Abasoje gukina mu myaka ishize, bamwe bahise berekeza ku migabane itandukanye hanze y’u Rwanda ariko ugeregeje kuganira n’aba bagabo ku mupira w’amaguru mu Rwanda, bakubwira ko batifuza kuzongera kuvuga kuri ruhago y’u Rwanda.

- Advertisement -

Impamvu yo kuberereka, ngo iterwa n’uko aba bahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda badahabwa umwanya ngo babashe gutanga ibitekerezo byafasha mu iterambere ry’uyu mukino, ariko nabo bagashinjwa ko benshi mu basoje gukina batigeze bagerageza gushaka ubundi bumenyi (Gushaka ibyangombwa bya Licenses).

UMUSEKE uganira n’umwe mu bakiniye Amavubi akanajyana nayo mu gikombe cya Afurika cya 2004, yirinze kuvuga cyane ku mpamvu zatumye bamera nk’abagiye kure ya ruhago yo mu Rwanda ariko aca amarenga y’uko badahabwa agaciro bakwiye.

Ati “Iyo ubona ibintu bidashoboka, uhitamo kuberereka ukajya mu biguha amahoro. Ntabwo nyifuza kuvuga cyane ku mupira w’u Rwanda kubera impamvu zanjye bwite.”

Abasoje gukina bagahita bahitamo kuberereka, harimo:

  1. Gatete Jimmy: Aba muri Amerika
  2. Kalisa Claude: Aba mu Bubiligi
  3. Bizagwira Leandre: Aba mu Bwongereza
  4. Sibomana Abdoul: Aba muri Amerika
  5. Bitana Jean Remy: Aba mu Bubiligi
  6. Mbonabucya Desire: Aba mu Bubiligi
  7. Kamanzi Karim: Aba mu Rwanda
  8. Nshizirungu Hubert: Aba mu Bufaransa

Uretse aba bose, hari n’abandi bari bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko kugeza ubu utamenya aho baherereye, abandi bakaba babayeho mu buzima bubi nka Muhamud Mosi usigaye uba muri Ethiopia.

Ibi byose, nibyo bituma abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko mu gihe abawukinnye bakiri ku ruhande, n’iterambere rya ruhago mu Rwanda rikigoye mu gihe abafite ibitekerezo runaka byubaka batarahuza n’abayobora ruhago mu Rwanda.

Benshi mu bajyanye Amavubi mu gikombe cya Afurika mu 2004, ntabwo bifuza kuyaganiraho
Sibomana Abdoul aba muri Amerika. Ntaba ashaka kuvuga kuri ruhago yo mu Rwanda
  • Uko imyaka yicuma, ni ko ruhago y’u Rwanda igana ahabi cyane:

Muri iyo myaka 18 ishize u Rwanda rutajya mu gikombecya Afrika, nta n’ikimenyetso kigaragaza ko byibura mu myaka iri imbere bishoboka kwitabira igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroun.

Uko imyaka yicuma, niko ruhago igenda isubira inyuma, aha ababivuga bashingira ku bihugu byahoze biri inyuma y’u Rwanda muri ruhago, ariko magingo aya bikaba bitanga ibimenyetso by’iterambere muri uyu mukino kurusha u Rwanda.

Bimwe bihugu byitwa ko byahoze biri inyuma y’u Rwanda muri ruhago ariko bikaba bishobora kurwigaranzura, harimo nka Djibouti iheruka kunganya 0-0 n’ingimbi z’u Rwanda, hakabamo Cape Verde baherutse kunganya 0-0 imikino ibiri mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afrika kizabera muri Cameroun.

Hari n’izindi ngero, aha akaba ari ho benshi bahera bavuga ko ruhago y’u Rwanda igenda ikura nk’isabune (igenda isubira inyuma uko iminsi ishira).

  • Amarushanwa y’abato mu Rwanda, ntayo!

Abahanga mu bya ruhago, bavuga ko kugira ngo itere imbere bisaba ko abakiri bato bagomba kuba bakina cyane kugira ngo bazamuke biyumvamo uwo mukino kandi baramaze gutinyuka no kumenyera gukina amarushanwa.

Aha bisaba ko abakiri bato bakina cyane, kugira ngo babone imikino myinshi mu maguro yabo, bizanatume barushaho kumenyera amarushanwa no kwiga amayeri menshi yabafasha, ariko ibyo byose bigakorwa bakiri bato.

Iyo urebye mu Rwanda, usanga abakiri bato batabona amarushanwa nkuko ahandi mu bihugu by’abaturanyi bikorwa, ibi bikaba impamvu y’impungenge ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu myaka yashize mu Rwanda, hakinwaga amarushanwa y’ingimbi (Junior) ndetse n’abari munsi y’imyaka 15, bakazamuka bafite imikino myinshi, ndetse ingimbi zo zanakinaga mbere ya bakuru babo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

mu myaka yashize, buri kipe yo mu cyiciro cya mbere yasabwaga kuba itunze ikipe z’ingimbi zirenze imwe, bigatuma izo ngimbi zishobora no kuzamukira muri bakuru babo bityo bigatuma abakinnyi baba benshi ndetse no guhangana kukabaho, bitandukanye n’ubu.

Aha niho abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, bahera bashimangira ko mu gihe hatarabaho amarushanwa menshi y’abana kandi ahoraho, twaba turi kuvomera mu kiva nta terambere rya ruhago rishoboka mu Rwanda.

UMUSEKE waganiriye na bamwe mu batoza b’abana ndetse bagiye bazamura abakinnyi batandukanye, nka Habiyaremye Deo utoza abana ba Kiyovu, na Ally Katibu utoza ikipe y’abana ku kibuga cya Tapis rouge.

Deo ati “Buriya abantu ntabwo bajya bamenya agaciro kacu, ariko abatoza b’abana dukora akazi gakomeye. Ikirenze kuri ibyo ni uko abana dutoza nta marushanwa ahagije babona ngo bakine imikino myinshi.”

Ally Katibu ati “Tubabazwa n’uko abana batabona amarushanwa ahagije, kandi iyo ukiri muto uba ukwiye kubona imikino myinshi yo gukina kuko imyitozo ntabwo ihagije.”

  • Abakinnye igikombe cy’Isi cya U17 bari he ubu?

Abakinnyi icumi muri 23 bakinnye igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 17 muri Mexique, basezeye ruhago batarengeje imyaka 26, aha benshi bakavuga ko gusezerera ruhago byatewe n’uko batigeze bategurwa uko bikwiye.

Ikigaragaza ko aba bahombeye u Rwanda, ni uko nta mukinnyi wakinnye igikombe cy’Isi cya U17 muri Mexique, wari ku rutonde rw’Amavubi ruherutse gukina imikino ibiri bakinnye mu mwaka ushize na Cape Verde, nyamara bari bitezweho kuzafasha ikipe nkuru y’igihugu cy’u Rwanda muri ruhago.

  • Ese koko intego y’umushinga wa U17 ya 2011 yagezweho?

Abasesenguzi mu bya ruhago mu Rwanda, bavuga ko iyi kipe y’abari munsi y’imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi, yakabaye ari yo yagombaga gusimbura bakuru babo bari barakinnye igikombe cya Afrika cya 2004 muri Tunisia, ariko ntibyabaye.

Impamvu zo kuba batarabashije gusimbura bakuru babo, ni uburyo nabo bateguwemo, kuko aba basesenguzi bavuga ko nubwo izi ngimbi zabashije kwitabira amarushanwa y’igikombe cy’Isi, ariko nabo batigeze bakomeza gukurikiranwa ndetse n’abo babateguwe neza k’uburyo bari ku rwego rwo kuzasimbura bakuru babo.

Abandi bakavuga ko, izi ngimbi za U17 ya 2011 nazo zitabaniye neza abanyarwanda kuko batashyizeho umwete wo gukomeza gukora cyane ngo bazabashe gutera ikirenge mu cya bakuru babo bari bamaze gukuramo akabo karenge.

Ariko byose n’ubundi bigaruka, ku mitegurire y’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abandi bafite aho bahurira na ruhago mu Rwanda.

Intego y’uyu mushinga wa 2011, ntabwo yagezweho ukurikije ibyo izi ngimbi zari zitezweho, ndetse n’ikibyerekana ni uko bamwe muri bo baburiwe irengero kugeza ubu.

  • Abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, koko barawuzi?

Mu myaka 18 ishize u Rwanda rwitabiriye igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia, mu makipe atandukanye hagiye hacamo abayobozi batandukanye ndetse abo bayobozi akaba ari bo bavamo abayobora Ferwafa nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyo ucishije amaso mu makipe atandukanye, yaba akina mu cyiciro cya Mbere cyangwa mu cyiciro cya Kabiri, usanga harimo abayayobora badasobanukiwe neza ibya ruhago, ahubwo ugasanga baraje muri ayo makipe kubera impamvu zitandukanye n’I’zinyungu z’umupira w’amaguru muri rusange.

Ibi bituma, ni yo bagiye gutora abazayobora Ferwafa hatabamo ubushishozi buhagije bigatuma hari abahabwa imyanya ikakaye, nyamara imyaka ikaba ishize ari myinshi benshi batunga urutoki abayobora bakanareberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi nabyo, bikaba kimwe mu bindi bidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko abawusesengura bavuga ko iyo ikintu ukirimo ukizi neza kandi ugikunze, nta kabuza haboneka n’iterambere ry’icyo kintu kuruta uko kidindira iyo kirimo abatagisobanukiwe neza.

Ingero zigaragaza ko bamwe mu bayobora umupira w’amaguru batawuzi, ni uburyo birukana abakozi babo (abakinnyi, abatoza) mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bikarangira amakipe yishyuye amafaranga y’umurengera abo baba birukanywe.

  • Abatoza ba ruhago mu Rwanda, bari ku rwego rwo kuzamura uyu mukino?

Bamwe mu bantu bahabwa agaciro mu bihugu byateye imbere muri ruhago ku Isi, harimo abatoza bafasha mu kuzamura impano z’abato kugeza bageze ku rwego rwo gutanga umusaruro ku bihugu byayo.

Iyo ugeze mu Rwanda, usanga hari itundukaniro kuko abatoza b’abanyarwanda badahabwa agaciro bakwiye, uhereye mu makipe batoza kugeza mu kipe z’ibihugu kuko ingero nyinshi zigaragaza ko abatoza b’abanyamahanga iyo bageze mu Rwanda bahabwa agaciro kurusha abenegihugu.

Bamwe mu batoza b’abana usanga badafashwa nkuko bikwiye, nyamara aba nibo bakora akazi gakomeye ko gukuza impano z’abo u Rwanda rwifuza ko bazarufasha mu myaka iri imbere.

Ubushobozi bwo gufasha kuzamura ruhago y’u Rwanda, aba batoza barabufite ariko ntibahabwa umwanya uhagije ndetse n’agaciro bakwiye, bityo bikaba impamvu y’idindira ry’uyu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Gusa aba batoza nabo, bagatungwa urutoki ko bamwe muri bo batagira ubushake bwo gukomeza gushaka ubumenyi bw’aho ruhago igeze ku Isi, kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abatoza baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko amahugurwa akiri make, nyamara yagakwiye kubafasha kuzamura ubumenyi bwa bo, kuko bamwe mu batoza ibyiciro by’abakiri bato usanga babikora ku bw’impano bafite atari uko babyize.

  • Ahandi bateye imbere muri ruhago, bikorwa gute?

Ubusanzwe abateye imbere mu mupira w’amaguru, usanga hari inzobere muri uwo mukino bahabwa akazi gahoraho bagahabwa inshingano zirimo kuzamura ruhago biciye mu mishinga runaka minini baba bemeranyijeho ko yafasha kuzamura ruhago muri ibyo Bihugu.

Ariko iyo ugeze mu Rwanda, uhasanga ikinyuranyo cy’ibyo, ahubwo uko imyaka ikomeza kugenda iba myinshi nta mishinga minini igaragaza ahazaza h’umupira w’amaguru ndetse bigakomeza gutera benshi impungenge kuko nta n’ibimenyetso by’uko bizakemuka, bigaragara.

  • Muri shampiyona y’u Rwanda, abanyamahanga baragabanyijwe:

Kugeza ubu, abanyamahanga bemewe gukina amarushanwa ategurwa na Ferwafa, ntibagomba kurenga batanu muri 18 cyangwa 20 baba bari bukoreshwe ku mukino runaka, nyamara aho bateye imbere si uko bimeze.

Iyo ucishije amaso mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru ku Isi, usanga abanyamahanga baba bakina muri shampiyona z’ibyo bihugu, baba bari hejuru ya batanu u Rwanda rwahisemo, aha niho abasesenguzi bahera bavuga ko abanyamahanga baba bakenewe ariko hakaza abeza bafasha abenegihugu kuzamura urwego rwabo.

Abandi bakavuga ko, umupira w’amaguru mu Rwanda utihagije ku buryo bagabanya abanyamahanga, ahubwo hakongerwa uwo mubare ariko hakaza abashobora gukora ikinyuranyo ku benegihugu basanze mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino, abanyamahanga bari bemewe gukina, bari batatu, nyuma y’ubusabe bw’inzego zitandukanye, barongerwa bagera kuri batanu.

Iyo urebye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ku munsi wa 28 wa shampiyona, usangamo abanyamahanga batanu ba Mbere. Shaban Hussein [AS Kigali] afite ibitego 15, Nwosu Samuel [Etoile] afite ibitego 12, Hassan Djibrine [Gasogi] afite ibitego 11, Bigirimana Abedi [Kiyovu] afite ibitego 10 na Sadick Sulley [Bugesera] afite ibitego umunani. Ibi bisobanura akamaro ko kongera abanyamahanga muri shampiyona.

  • Abatoza batandukanye basimburanye mu Amavubi ariko umusaruro warabuze:

Muri iyo myaka myinshi ishize, mu kipe y’igihugu Amavubi hagiye haca abatoza batandukanye, ariko bikomeza kuba iyanga kuko ikibazo n’ubundi abantu bagishakiraga aho kitari.

Aha niho bamwe bahera bavuga ko, niyo wazana umutoza wa mbere ku Isi mu bahari ubu, atakemura ikibazo cy’umusaruro mubi uri mu Amavubi.

Muri uyu mwaka, Amavubi yungutse umutoza mushya ukomoka muri Espagne, Carlos Alos Ferrer wasinye amasezerano y’umwaka umwe, yo kuzajyana u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya 2023.

  • Ruswa n’amarozi bikomeje gufata indi ntera muri ruhago y’u Rwanda!

Mu minsi ishize, umwe mu bakinnyi ba Étoile de l’Est FC y’i Ngoma, yashyize mu majwi ikipe ya APR FC. Yumvikanye avuga ko gukinisha Abanyarwanda gusa kw’iyi kipe, bituma ijya ku gitutu kugira ngo igaragaze ko bashoboye kandi bihabanye n’ukuri. Uyu mukinnyi yumvikanye avuga ko ubwo iyi kipe y’Ingabo yatsindaga Étoile de l’Est ibitego 3-1, byari bizwi ko hagomba kujyamo ikinyuranyo cy’ibitego byibura bibiri.

Ibi byose bihita bisobanura ko umupira w’amaguru w’u Rwanda, ushobora kuba warinjiyemo ruswa nyamara inzego bireba zikaba ntacyo zikora.

Ku kijyanye n’amarozi, ku mukino ubanza wa ½ mu gikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC, ikipe y’Ingabo yagaragaye ica ahadasanzwe hacibwa n’abakinnyi. Ibyo byasobanuraga ko yikangaga amarozi yibwiraga ko yatezwe n’ikipe bari bagiye guhura.

Ibi ni ibindi bisa nk’umwanda kandi bidindiza Iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda uko imyaka yicuma.

Jonathan Mckinstry bamwe bavuga ko yari yaje kwigira mu Amavubi
Antoine Hey yaraje ntiyatinda mu Amavubi
  • Umwanzuro ukwiye kuba uwuhe?

Abasesenguzi mu mupira w’amaguru, bavuga ko nta nzira ya bugufi iba mu mupira w’amaguru ahubwo habaho gutegura neza ibyo wifuza kuzageraho kandi ukabifashwamo n’ababizi babizoweyemo bagahabwa umwanya.

Ibihugu biyoboye Isi ubu muri ruhago (France, Belgium, Brazil), ntabwo byabyutse ngo bihite byisanga kuri iyo myanya ahubwo barabikoreye kandi bemera kugirwa inama n’ababarusha ibya ruhago, maze biha igihe bagera ku ntego zabo.

Ibi bihugu, byamaze imyaka myinshi bitavugwa cyane muri ruhago y’Isi ariko byari bizi icyo byifuza, bishaka abazi neza ruhago (Experts) baraza babigira imishinga minini yabafasha kuzamura ruhago yabo, kugeza aho bageze aha.

No mu Rwanda, inzira ishoboka ni imwe yo gutegura by’igihe kirekire kandi abazi umupira (technicians, experts) bagahabwa umwanya uhagije bakigira u Rwanda imishinga minini yafasha kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikindi gishoboka nk’umwanzuro, ni uko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, bakwiha igihe runaka badashatse umusaruro wa vuba kandi batakoreye, hanyuma bikajya mu mihigo yabo, baba batabashije kuyihigura bakaba babibazwa n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ibindi bisubizo bishoboka, ni uko buri muntu ufite igitekerezo yatanga cyubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, yahabwa umwanya biciye mu nzira zashyirwaho n’ubuyobozi bwa ruhago, ariko ntihagire upfukiranwa.

Mu gihe ibi bitarakorwa, abanyarwanda bazakomeza bababazwe n’umupira w’amaguru mu Rwanda nyamara u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere mu bindi bice byose by’iki gihugu.

APR FC yo yahisemo gukoresha Abanyarwanda gusa
u Rwanda rufite bamwe mu batoza b’Abanyarwanda ariko menya batabyazwa umusaruro uko bikwiye
Hari icyo kwigira ku batoza b’abanyamahanga bari mu Rwanda?

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW