Mme J. Kagame yazirikanye uruhare rw’umubyeyi w’umugore mu muryango

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore abashimira ku rukundo n’ubudahwema bahorana ndetse n’akazi gakomeye bakora.

Jeannette Kagame yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore

Mu gihe tariki 8 Gicurasi buri mwaka hirya no hino ku Isi bizihiza umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore, Madamu wa Perezida Kagame yageneye ubutumwa ababyeyi bagenzi be kuri uyu munsi wizihijwe ku Isi n’u Rwanda rudasigaye.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi muri uyu mwaka wa 2022, Madamu Jeannette Kagame yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore, aboneraho kubashimira ku rukundo n’ubudaheranwa yo nkingi yo kubaho kw’abatuye Isi.

Yagize ati “Babyeyi, urukundo n’ubudaheranwa muhorana n’inkingi ikomeye yo kubaho kwacu, biduha kandi ituze n’ubuzima bwiza mu miryango yacu n’igihugu muri rusange. Mbifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore.”

Umunsi w’ababyeyi b’abagore washyizweho n’Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu mwaka w’ 1908, agamije guha agaciro ababyeyi bose b’abagore no kubaha akazi gakomeye bakora karimo kurera abana no kwita ku miryango yabo.

Anna Jarvis yavutse tariki 1 Gicurasi  1864 atabaruka tariki 24 Ugushyingo 1948, yavukiye mu burengerazuba bwa Leta ya Virginia Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu munsi Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakaba bafashe umwanya bashimira ababyeyi babo b’abagore ku kazi gakomeye bakora, harimo kurera no gutoza ibyiza abana babo. Hirya no hino ku mbuga nkoranyambanga hakaba hacicikanye ubutumwa butaka ababyeyi b’abagore.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW