US: Abantu 21 bishwe barashwe ku ishuri ryo muri Leta ya Texas

Nibura abantu 21 bishwe barashwe ku ishuri ry’abana riri ahitwa Uvalde, muri Leta ya Texas, muri America ni mu mujyi utuwe n’abantu 16,000 uri muri Km 133 kure y’umujyi wa San Antonio.

Abapolisi 2 bakomerekeye mu guhangana n’uwarashe ku ishuri

Abapfuye 18 ni abanyeshuri mu gihe abandi ari abantu bakuru, mbere byavugwaga ko ari abana 14 n’umwarimu wabo. Ariko AFP yatangaje ko hemejwe ko abamenyekanye bapfuye ari 21.

Ukekwaho kurasa kuri ririya shuri ni umusore w’imyaka 18 y’amavuko wari utuye muri uriya mujyi wa Uvalde, yamenyekanye ku mazina ya Salvador Ramos.

Na we yapfuye bikekwa ko yarashwe n’Abapolisi.

Abana bo kuri ririya shuri biga mu myaka ya kabiri, mu wa gatatu no mu wa kane w’amashuri abanza, bari hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.

Nibura abanda bantu babiri bakomeretse bikomeye barimo umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 10 n’umugore w’imyaka 66.

Abapolisi babiri na bo barashwe barakomereka muri uko kurasana n’umusore wari ufite imbunda ariko ntibakomeretse bikanganye.

Impamvu yateye uriya musore gukora biriya ntiramenyekana.

Biteganyijwe ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,  Joe Biden agira icyo atangaza ku byabaye.

- Advertisement -

Perezida Joe Biden yategetse ko ibendera rya Amerika rizamurwa igice, nibura kugeza ku wa Gatandatu mu rwego rwo kunamira abaguye muri buriya bugizi bwa nabi.

BBC

UMUSEKE.RW