Antonio Guteres atewe inkeke n’ubwiyongere bw’impunzi ku Isi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ,Antonio Guteres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’umubare w’impunzi ukomeje kwiyongera ku Isi, by’umwihariko abakurwa mu byabo muri Ukraine kubera intambara iki gihugu gihanganyemo n’uBurusiya.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guteres

Ni ibikubiye mu butumwa bwe bwo kuri uyu 20 Kamena 2022, ubwo Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi.

Guteres yavuze ko kuri uyu munsi hizihizwa umunsi wahariwe impunzi, hazirikanwa , ubutwari bw’ababashije gutegera amaboko abagizwe impunzi kubera intambara, ihohoterwa, no gutotezwa bibasira.

Uyu muyobozi yatangaje ko  umubare w’impunzi ku Isi ugenda wiyongera,  ko kuva intambara ya kabiri y’Isi yaba, iya Ukraine yongeye kugaragaza umubare w’abakurwa mu byabo.

Yagize ati “Intambara ya Ukraine yongereye kandi mu gihe gito umubare munini  w’impunzi mu Burayi kuva haba intambara ya II y’Isi.”

Yavuze ko kugeza ubu abakurwa mu byabo ku ngufu hirya no hino ku Isi  barimo abagore,abana,abagabo, bagera muri miliyoni 100.

Guteres yongeye gushimangira ko uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa igihe cyose

Yagize ati “Buri muntu afite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza aho yaba ari ho hose,n’uwo yaba ari we wese n’aho yaba akomoka n’igihe icyo ari cyo cyose .”

Uyu muyobozi yavuze ko amategeko mpuzamahanga asobanutse, ko umuntu uhunga kubera ihohoterwa cyangwa gutotezwa agomba kwambuka imipaka mu mahoro.

- Advertisement -

Ati “Ntibagomba gukorerwa ivangura ku mupaka, kwimwa ubuhunzi kubera ko icyo ari cyo ,ahanini bitewe n’igihugu cye, inkomoko,uruhu ,idini ,igitisina n’igihugu akomokamo.

Ntabwo ari byiza gusubizwa mu buzima yari abayemo , ubwisanzure bwabo bwaba buri mu kaga.Buri kiremwa muntu kigomba gufatwa neza kandi cyubashywe.”

Antonio Guteres ikindi yavuze ni uko impunzi zigomba kugira uburenganzira bw’umurimo,kwiga,kuvuzwa. Yavuze kandi ko kwakira impunzi bizana ubuzima bushya bw’imico itandukanye muri sosiyete babayemo.

Ati “Ku isi hose, impunzi zizana ubuzima bushya ,ubukungu,n’imico myiza kuri sosiyete y’abakiriye. Kurinda impunzi ni ishingano twese dusangiye.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi mureke twigomwe, dukorere impunzi aho ziri hose n’ ibihugu byabakiriye  mu gihe bahura n’ibibazo bitandukanye. Mureka duhagurukire rimwe mu bufatanye.Mureke turwanire ubunyangamugayo ku ruhando mpuzamahanga, ntituzigere dutakaza icyerekezo duhuriyeho nk’ikiremwa muntu.”

Amakuru avuga ko uRwanda rucumbiye impunzi n’abashaka ubuhungiro bagera ku 127,163.Muri abo 49%  51% ni abagore.90% batuye mu nkambi ya Kigeme, Mugombwa, Nyabiheke, Kiziba, Gihembe na Mahama. 10% batuye mu bice bitandukanye by’imijyi ndetse n’ibindi bice.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW