Congo: Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryitandukanyije n’urubyiruko ruri kwica abaturage

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Union Pour la Democratie et le Pregres Social, UDPS riri ku butegetsi yasohoye itangazo rivuga ko bitandukanyije n’ibikorwa by’urubyiruko birimo gutera ubwoba, kwica n’ubundi bugizi bwa nabi, rivuga ko “abo bantu hari ababahaye akazi”.

Nubwo ishyaka ryabihakanye, bo biyita Brigade Spéciale de l’UDPS/Force du Progrès

Imvugo ngo “bigaragara neza ko bahawe akazi”, mu itangazo UDPS yasohoye ntiharimo uwahaye akazi urwo rubyiruko, bikaba bisa no kuruma gihwa mu kwamagana ibikorwa byarwo.

Ni urubyiruko rwiyise Brigade Spéciale de l’UDPS/Force du Progrès, benshi i Kinshasa kuri Twitter bagaragaje ko ruri gukora ibikorwa bibi kandi ubutegetsi burebera.

Uru rubyiruko ruritwaza imihoro n’amahiri, rukagenda rushakisha imodoka zirimo Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda b’Abanyekongo bakagirirwa nabi, rurasahura amaduka, ruratera ubwoba nyamara muri video zakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga harimo n’zifatwa n’Abapolisi bashungera ibikorwa byarwo.

Impamvu Congo ikwiye kwerura ikamagana ruriya rubyiruko ndetse igashyiraho ibihano, itangazo ryasohowe na UDPS ririmo n’ubundi amagambo ruriya rubyiruko rushingiraho rujya mu muhanda, aho rishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ruriya rubyiruko i Kinshasa nikuriya rwiyita, ariko n’ahandi mu gihugu ibikorwa byo guhiga no kwica Abanyarwanda n’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda birahari

Amagambo akurikira umutwe w’itangazo avuga ko ubuyobozi bwa Union pour la Democratie et le Progres Social/Tshisekedi, “buhangayikishijwe n’bushotoranyi ku gihugu bukorwa n’ingabo za “Monsieur Paul Kagame” zihishe mu mutwe w’iterabwoba wa M23″.

Iri shyaka rikaba ryavuze ko ryamagana guceceka k’Umuryango w’Abibumbye ku kababaro k’abaturage by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa Congo, bahohoterwa by’igihe kirekire, bakorerwa ubwicanyi n’ubusahuzi bw’umutungo kamere kubera “intambara idafite ishingiro batewe na “Monsieur Paul Kagame.”

Congo irakomanga kuri Jenoside, barica abantu kuko bavuga Ikinyarwanda

- Advertisement -

 

Kwihakana urubyiruko rwica abantu mu izina ry’ishyaka UDPS…

Itangazo ryasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin KABUYA, ingingo ya kabiri, avuga ko ishyaka ryicuza ko muri iki gihe igihugu cyatewe hari “abantu bafite imigambi mibi, kandi bigaragara ko bahawe akazi, biha kuvuga imbwirwaruhame z’urwango no gucamo abantu ibice bishingiye ku bwoko bigasenya ubumwe bw’igihugu bwakwiye kuranga abantu twese.”

Mu ngingo ya gatatu niho UDPS ivuga ko yamaganye “ibyo bikorwa byateguwe n’umwanzi mu mayeri agamije kwanduza isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga no gukwirakwiza ibikorwa by’urugomo mu gihugu”.

Ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi rivuga ko ryamaganye ku ryivuye inyuma amashusho (Video) zikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zerekana abantu bagaragara amasura bahohotera abandi baturage, zikwirakwiza imvugo zivangura amoko ndetse zo kwanga abanyamahanga”.

Muri iri tangazo ntaho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka yavuze abo banyamahanga n’amoko avangurwa, ariko video zivugwamo amagambo yo kwanga Abanykongo (Abanyamulenge) bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda.

UDPS ikagira iti “Ubuyobozi bw’ishyaka ntibwemera ko bariya bantu ari abacu, turabamaganye.”

Ingingo ya gatanu ishyaka rivuga ko rishyize imbere guhanganisha ibitekerezo mu mahoro hatarimo ibikorwa bibi, ndetse rigashyigikira indangagaciro za domokarasi no kubana kw’abantu hashingiye ku butabera no kungana imbere y’amategeko.

Mu ngingo ya 6 ishyaka ryasabye “Polisi y’igihugu n’inzego z’umutekano guhita bafata abo bantu bagaragara muri video bagashyikirizwa bidatinze ubutabera ngo bisobanure ku bikorwa bari gukora.”

Gusa mu gusoza, iri shyaka ryongera gushinja Perezida Kagame no kwizaza abaturage ko bafatanyije n’ingabo bazatsinda intambara.

UMUSEKE.RW