Ikigo FDA cyahagaritse Uruganda rwa JIBU rukora amazi yo kunywa

Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA cyahagaritse  amazi akorwa n’uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo Rwanda FDA kivuga ko Jibu isabwe gukura amazi yayo ku isoko ryo mu Rwanda kugera igihe izahabwa ubundi burenganzira

FDA yatangaje ko  ikurikije ubugenzuzi bwakoze mu ku wa 8 Kamena 2022, n’ibipimo byafashwe isanga aya mazi ataujuje ubuziranenge.

Ikigo Gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA cyandikiye ubuyobozi bwa sosoyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, kibamenyesha ko ibizamini byerekanye ko amazi batunganya atujuje ubuziranenge.

Rwanda FDA yagize iti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe.”

Itangazo rirakomeza riti “Kuri iyi mpamvu musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na Rwanda FDA.”

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda  mu 2012, aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura.

Ubusanzwe JIBU isanzwe ifite icyangombwa cy’ubuziranenge yahawe n’Ikigo cyibishinzwe cya RSB, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu kigenzura ibiribwa n’imiti Rwanda FDA.

Uruganda Jibu Rwanda rwavuze ko ikibazo kitari ku mazi yose.

Kuri Twitter rwanditse ko “Jibu inejejwe no kubamenyesha ko iki atari ikibazo rusange kandi turimo kugishakira umuti dufatanyije n’inzego zibishinzwe, turizeza abakiriya bacu ko amazi ya Jibu ajya ku isoko yujuje ubuziranenge.”

- Advertisement -

Isanzwe ikorera mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi, Zambia, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW