Inyeshyamba za M23 zasohoye itangazo ku ifatwa rya Bunagana – Gasopo kuri FARDC-FDLR

Umutwe w’inyeshyamba za M23 wasohoye itangazo wemeza ko wafashe umujyi wa Bunagana uri ku rubibi rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, urasaba Congo kujya mu biganiro bigamije guhagarika intambara.

Major Willy NGOMA uri hagati ni we muvugizi wa M23

Itangazo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena, 2022 rivuga ko M23 imenyesha abaturage ba Congo n’Isi ko abarwanyi bayo ari bo bagenzura umujyi wa BUNAGANA kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere nyuma y’imirwano bamaze iminsi bahanganyemo n’ingabo za Congo, FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

M23 yagize ati “Gufata BUNAGANA si ibintu byatekerejweho mbere ntabwo byari muri gahunda yacu. Gusa kubera ubushotoranyi bugambiriwe kandi bwa buri gihe ku ngabo zacu bukorwa ku bufatanye n’imitwe mibi (coalition negative), hagakoreshwa intwaro nini zitera ubwoba abaturage ba BUNAGANA, bigatuma bahunga, twafashe icyemezo cyo gufata BUNAGANA ngo duhagarike icyo kibazo, bityo turasaba abaturage gusubira mu ngo zabo.”

Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’abaturage bo muri Congo biganjemo abavuka mu duce tuvuga Ikinyarwanda, uvuga ko ushyize imbere inzira y’amahoro, ugasaba Perezida Felix Antoine TSHISEKEDI TSHILOMBO gukoresha ayo mahirwe agahagarika intambara “idafite umumaro” akajya mu biganiro na M23 nk’uko byagenwe n’Abakuru b’Ibihugu i Nairobi mu nama yabaye tariki 08 Mata, 2022.

Ibi biganiro bishyigikiwe n’Akana k’Umutekano ka UN ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ubwawo.

M23 yamenyesheje ingabo za Congo, FARDC na FDLR n’indi mitwe izishinja gukorana na zo ko igihe zagaba ikindi gitero kuri yo cyangwa ku baturage, abarwanyi bahawe amabwiriza ko bazirwanaho batitaye ku hantu icyo gitero kizaturuka.

Inyeshyamba zavuze ko zidashyigikiye amagambo y’urwango arimo kubiba amacakubiri no gushishikariza ubwicanyi mu baturage, akaba avugwa na bamwe mu bayobozi muri DR.Congo no mu buyobozi bwa FARDC na FDLR.

Ayo magambo ngo abangamiye kubana mu mahoro hagati y’abaturage, n’ituze ry’Akarere kose k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Nyuma y’imirwano yo ku Cyumweru, ingabo za Congo zahunganye n’abaturage zijya muri Uganda.

- Advertisement -

Ingabo za Congo “zataye urugamba” zihungira muri Uganda – AMAFOTO

UMUSEKE.RW