Kaminuza ya UTAB yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ubuyobozi n'abanyeshuri ba UTAB bafatanyije n'inzego z'umutekano bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa 18 Kamena 2022 abanyeshuri n’abayobozi b’Iishuri rikuru rya UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba) bashyize indabo ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba, batanga ubutumwa bugamije kuzirikana abatutsi bishwe bazira uko baremwe n’Imana.

Ubuyobozi n’abanyeshuri ba UTAB bafatanyije n’inzego z’umutekano bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsiBavuga ko ishuri rigamije kwigisha gukunda igihugu n’icyatuma abanyarwanda bagera ku iterambere rirambye, mu rwego rwo kurushaho kugira itandukaniro n’amateka yaranze abishoye mu bwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, indangagaciro zigamije kunga ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Amateka ashaririye yakorewe abatutsi bashyinguwe ku rwibutso rwa Mukeri bashimangira ko atazasibangana kuko kwibuka ari inshingano z’iri shuri, no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo bigakorwa na buri wese haba mu biga n’abagisha muri iyi Kaminuza.

Higiro Damas watanze ikiganiro avuga ko ubumwe bw’abanyarwanda bwahozeho gusa hakazaho agatotsi k’ ubuyobozi bubi bwabatandukanije bikavamo kumena amaraso y’inzirakarengane zazize uko zavutse.

Ati “Indangagaciro na kIrazira ku Rwanda byaciwe n’ubuyobozi bubi, abazungu bacamo abanyarwanda amacakubiri babaha amoko atagize icyo azabamarira, no kubaha ibitabo byanditsemo amoko mu rwego rwo gusenya ubumwe bwabo, gusa duharanire ko bitazasubira ukundi.”

Yongeyeho ko kwigisha amategeko icumi y’abahutu no kuzana amashyaka agamije kurimbura abatutsi byakorwanwye ubukana buhambaye kurusha uko bakagombye kwigisha ubumuntu.

Ati “Hakenewe kongera imbaraga mu kurwanya abahakana n’abashaka kugarura ingengabitekerezo mu banyarwanda.”

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase yasabye abayobora iri shuri kurushaho kwigisha urukundo mu rubyiruko bahagarariye, anashima abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Mudufashe kwigisha ubumwe n’ubwiyunge amateka mabi atazasubira ukundi, dufatanye kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Turashima n’ingabo zarimo inkumi n’abasore biyemeje urugamba bakarokora abatutsi bicwaga ngo barimburwe burundu ariko ntibikunde.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa UTAB Padiri Dr Munana Gilbert ashimangira ko kwibuka bizahoraho muri iyi kaminuza ayobora ndetse n’ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu bizakomeza mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Yagize ati “Gusigasira ubumuntu ni inshingano dufite bizadufasha kubaka ejo heza, urubyiruko turarwigisha amateka yabayeho, ariko hakabaho n’amasomo abafasha kwigizayo icyatuma amacakubiri agaruka mu banyarwanda, no gukomeza gufasha inshike n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

Hacanwe urumri rw’ikizere
Umuyobozi wa UTAB Padiri Dr Munana Gilbert yunamiye abatutsi bishwe 1994

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi