Kigali: Babwiwe ko Malaria idakwiye kujenjekerwa

Mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na ASOFERWA(Association solidalite des Femmes Rwandaise),basabye abayobozi b’ibigo n’abakora mu nzego z’ubuzima ubufatanye mu kurandura Malaria.

Abari mu nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima babwiwe ko Malaria idakwiye kujenjekerwa

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje, harebwa uburyo indwara ya Malaria itakomeza kuzahaza abantu no gutwara ubuzima bw’abantu by’umwihariko mu byiciro byihariye bifite ibyago byo kurumwa n’umubu, bakaba barwara  Malaria.

Muri ibyo byiciro harimo abakora ubushoferi, uburaya, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi bakora amasaha ya nijoro bakaba bagira ibyago byo kurumwa n’umubu.

Muhiyigirwa Alonie, ashinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, yabwiye UMUSEKE ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose no guha umuturage amakuru akenewe mu kwirinda no kurwanya Malaria.

Yagize ati “Uyu munsi abaturage uburyo Malaria ibafata , ubumenyi ni bucye.Umuturage ashobora kwibwira ko  aza kurara mu nzitiramubu ariko akaba yaribwa n’umubu atarajya no muri iyo nzitiramubu.”

Yakomeje ati “Ikindi niba ari umuzamu(ucunga umutekano w’abantu),ntabwo wamubwira kwirinda Malaria arara mu nzitiramubu kandi ajya ku izamu , dukeneye mbere na mbere ngo uyu muntu ari mu kihe cyiciro,ese icyiciro arimo kugira ngo abashe kurwanya iyo mibu ,tunarwanya malaria biragenda gute? Ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage bose burakenewe , haharewe ku muturage ku giti cye, ntibihariwe abashinzwe ubuzima gusa.”

Ndagijimana Bernard ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malaria muri ASOFERWA ,yavuze ko mu kurwanya Malaria bisaba ko buri umwe abigira ibye.

Yagize ati “Kurandura Malaria ntabwo ari igikorwa cy’umuntu umwe, birasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kandi n’ubufatanye bw’abantu batandukanye kuva ku rwego rwo  hejuru kugera ku rwego rwo hasi.Kuko mu bo tugomba gufatanya harimo umuturage.Tuzi uruhare rw’umuturage mu nshingano zacu mu rwego rwo kumenya ngo ni iki cyakorwa, ni muri uwo murongo.”

Umukozi ushinzwe ubuzima mu Mujyi wa Kigali, Mukangarambe Patricie,yavuze ko abatuye umujyi wa Kigali bakwiye kumva no kumenya uruhare rw’umujyanama w’ubuzima , hagamijwe ko ubuzima bwe butajya mu kaga mu gihe yafatwa na Malaria.

- Advertisement -

Yagize ati “Abatuye mu Mujyi wa Kigali bumva ko kuvurwa n’umujyanama w’ubuzima ari ibintu biciriritse kuko umujyanama w’ubuzima turabana umunsi ku wundi. Iyo ugize umuriro mwinshi, ushobora kujya kwa muganga ,dufate urugero ari umwana, ashobora kugerayo yanegekaye kandi mu by’ukuri usize umujyanama w’ubuzima wari kumuha ubufasha atarinze ajya no kwa muganga.”

Yakomeje ati “Umwanya umara uzenguruka kwa muganga wagakoze ibindi. Wa mujyanama w’ubuzima azagufasha gukoresha neza igihe cyo kujya kuzenguruka kwa muganga, binagufashe no kwivuriza igihe, bigabanye n’ingaruka waterway n’ubwo burwayi.”

Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yo mu mwaka wa 2021,yerekana ko mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo , ku bantu igihumbi, gafite 92 barwaye Malaria. Mu mezi atanu ashize abantu 4 bishwe na Malaria.

Umukozi wa RBC abwira abayobozi ko hakwiye ubufatanye mu kurwanya Malaria

 TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW