Mu mwambaro wa Gisirikare, Pasiteri yahanuye ko Imana igiye kurimbura abateye Congo

Pasiteri Kabundi Walesi wo mu Itorero Centre de Réveil Spirituel (C.R.S) mu Mujyi wa Kinshasa muri RD Congo yayoboye iteraniro mu mwambaro wa Gisirikare, mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Congo zikomeje gushwiragizwa n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Pasiteri Kabundi Walesi mu mwambaro wa Gisirikare yavuze ko Imana igiye kwicisha inkota ityaye abateye igihugu cye

Mu mvugo ikakaye, uyu mupasiteri uzwiho kwizeza aba congomani ibitangaza yabwiye Abakristu ko Imana igiye guhana abanzi bateye igihugu cye, barimo u Rwanda n’ibindi bihugu byahagurukiye kwiba umutungo wa RD Congo.

Pasiteri Kabundi Walesi ukunda kwiyita Minisitiri w’ingabo muri guverinoma ya Yesu, mu ijwi rirenga yavuze ko n’ubwo ibihugu byishyize hamwe bitazatsinda Congo kuko irikumwe n’Imana.

Kubwa Pasiteri Kabundi ngo “Imana ishobora byose izagabiza abanzi ba Congo inkota ityaye” yavuze ko Imana igiye kwica abanzi ba Congo nk’ibyabaye ku banyamisiri ubwo Farawo yinangiraga kurekura Abisiraheli yari yaragize abacakara.

Ati “Duhanganye n’ibihugu by’abaturanyi byishyize hamwe, Imana yacu izabaduteza, ntibizasaba ko twiyunga n’ibindi bihugu, turi abere, turi abantu b’Imana.”

Uyu mupasiteri avuga ko u Rwanda rwateje intambara mu gihugu cye kugira ngo rukomeze gusahura amabuye y’agaciro “Ku mipaka birirwa bambutsa umutungo wacu wa Congo, nta cyiza batwifuriza.”

Ati “Ntimugwe mu mutego w’abanzi wo kwihorera ku baturage b’iki gihugu bari iwacu, oya turi abantu b’Imana niyo yonyine izabahana.”

Yakomeje agira ati “Ibihano by’Imana ni umuriro, ibyabaye birahagije, agahugu gato tugaburira kagiye guhura n’ukuboko kw’Imana.”

Ati “Ramutsa mugenzi wawe, Turigenga ntabwo turi abacakara ba kiriya gihugu, iki n’igihe cyo kugarura ubutunzi bw’igihugu cyacu, ntabwo twakwakira kuba abacakara ba kiriya gihugu.”

- Advertisement -

Avuga ko bitumvikana ukuntu agahugu gato gakomeza gukandamiza igihugu cye mu gifaransa ati “Trop c’est trop.”

Iteraniro ryo kuri iki cyumweru muri Centre de Réveil Spirituel (C.R.S) ryitabiriwe n’abakomeye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abashinzwe umutekano.

Pasiteri Walesi yababwiye ko abacongomani ari ubwoko bw’Imana nk’Abayahudi ko bagomba gusengera abasirikare kugir ngo bice abanzi babo banagarure umutungo wa Congo.

Ati “Yesu Kristo niwe dufatanyije urugamba, mu izina rya Yesu abasirikare bacu bazica abanzi bacu bose mu Burasirazuba bw’igihugu.”

Yasabye abakristu gukusanya amafaranga n’ibyo kurya ngo byoherezwe ku rugamba mu rwego rwo gutera akanyabugabo abasirikare ba FARDC bari kwamburwa ibirindiro umunsi ku munsi na M23.

Ubwo yageraga ku rusengero mu mwambaro wa Gisirikare
Mu mwambaro wa Gisirikaremu rwego rwo gutera akanyabugabo FARDC ikomeje gushwiragizwa na M23
Mu Iteraniro yavuze ko Imana yamweretse ko ubutunzi u Rwanda rwasahuye Congo bugiye kugarurwa bwose
Abakristu bari bakubise buzuye bumva ubuhanuzi bwa Pasiteri Walesa
Abakristu basabwe gukusanya amafaranga n’ibyo kurya byo koherezwa ku rugamba
Uyu mupasiteri asanzwe ari inshuti ya Perezida Felix Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW