Musanze: Abakora uburaya bahangayikishijwe n’akato gahabwa abana babo bikabatera ubuzererezi

Bamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya basaba ko abana babo barindwa akato mu muryango mugari babamo, ngo kuko bibatera ipfunwe bagahitamo kuzerera bajya iyo batazi amateka yabo rimwe na rimwe nabo bakisanga mu mwuga nk’uw’ababyeyi babo.

Umujyi wa Musanze mu ijoro

Haracyari umubare muto w’abaturage bakibona abana bakomoka ku babyeyi bakora umwuga w’uburaya nk’aho nabo bakora nk’ibyo ababyeyi babo bakora, bagahabwa akato mu rungano rwabo, ku mashuri aho biga, aho batuye n’ahandi babazi, ari nabyo aba bakora umwuga w’uburaya basaba ko iyi myumvire yahinduka kuko yangiza ejo hazaza h’abana babo.

Akenshi iyo uganiriye na bamwe muri aba bagore bakora umwuga w’uburaya, bavuga ko nabo atari umwuga ububahishije bahisemo gukora, ahubwo babitewe n’ubuzima bushaririye bagiye bacamo bakisanga mu buraya nk’amaburakindi, gusa ngo iyo bikurikiranye abana babo bibatera ibikomere ngo kuko nta muryango muzima baba biteze.

Umwe muri aba bagore yagize ati ” Nakuze ntagira ababyeyi, mbura uwandengera njya gukora akazi ko mu rugo ngo njye mbona iby’ibanze mu buzima, nterwa inda n’umukoresha wanjye baranyirukana kuva ubwo mpinduka inzererezi, mfite umukobwa w’imyaka 16, iyo yajyaga ku ishuri bagenzi be baramuhungaga bamwita umwana w’indaya, aho dutuye ni uko, byamuteye ipfunwe ava mu ishuri, ubu yagiye iyo ntazi, ejo nakumva ngo yarabyaye, iyaba mfite ubushobozi bwo kumwitaho na barumuna be nava mu buraya ariko ntayandi mahitamo keretse mbonye ikindi nkora”

Mugenzi we nawe avuga ko babonye amahirwe yo kwigishwa umwuga uwari wo wose bava mu buraya bakitunga n’abana babo bakaboneraho kugira agaciro mu bandi.

Ati ” Abana bacu bahabwa akato ku buryo bidutera agahinda gakomeye kuko ntacyo twabikoraho bitewe n’amikoro tugira, niba umugabo aje akampa bibiri kubihahisha muri iyi minsi mu bana batatu ntaho bibakora, abenshi turya rimwe ku munsi, iyo umwana abonye aho ari birirwa bamuryanira inzara ngo nyina ni indaya aratorogera byamuyobera akisanga mu buraya, gusa tubonye ubufasha buto twabuzamukiraho tukava muri ibi kuko ni umuruho, ariko abayobozi bagire icyo bakora kuri aka kato kuko sibo babihisemo”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba aba bagore gukora indi myuga ishobora kubateza imbere bitanyuze mu nzira zo kwangiza ubuzima bwabo, anakebura abakibahutaza ko bidakwiriye ahubwo bagomba kubigisha kubigisha guhinduka ariko batabahutaje ngo batorongere.

Yagize ati “Ubundi uburaya si umwuga umuntu aba akwiye guhagararaho ngo uramutunze, cyane ko usanga bitabubahisha muri sosiyete babamo, ahubwo inama nabagira ni ugushaka ibindi bakora bibateza imbere bitanyuze mu kwangiza ubuzima bwabo n’ubw’abana, ikindi mu muco w’ubworoherane twigisha abaturage birinde kubahoza ku nkeke babatoteza ngo bagere aho batorongera, ahubwo babigishe kubivamo mu buryo bwiza butari ukubahutaza”

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abakora umwuga w’uburaya basaga 400, gusa abenshi muri bo bagaragaza ko ikibibatera ari amikoro make abibatera, ariko ngo babonye ubafasha kwiga imyuga babivamo kuko nta kindi bakuramo usibye kwangiza ubuzima bwabo n’ababakomokaho.

- Advertisement -

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE / UMUSEKE.RW i Musanze