“Navuze ko Uganda n’u Rwanda ari igihugu kimwe” – Gen Muhoozi

Imihanda y’i Kigali yari yuzuye abaturage, buriye inzu ndende ngo barebe Mzee, Perezida Yoweri Museveni, abagize amahirwe yo kuba hafi bakomye amashyi, inkuru yo kuza mu Rwanda kwa Museveni n’uburyo yakiriwe yatumye umuhungu we asubira mu mateka yo kongera kubana neza kw’ibihugu.

Perezida Yoweri Museveni ageze Nyabugogo yakiriwe n’abantu benshi ndetse imodoka ye bagenda bayiherekeje bakoma amashyi

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka n’Umujyanama wa Museveni mu by’umutekano, yashimye uburyo Abanyarwanda bakiriye Perezida Museveni.

Ati “Undi muntu w’ukuri, Kaguta Museveni yinjiye mu gihugu kivandimwe, u Rwanda yakirwa n’abantu ibihumbi. Nabwiye abantu kenshi ko Uganda n’u Rwanda ari igihugu kimwe. Habeho ba Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame.”

Gen Muhoozi yavuze ko byatangiye muri Mutarama uyu mwaka ahamagara kuri telefoni Perezida Paul Kagame, icyo gihe yamubwiraga ko ashaka kuza mu Rwanda kuganira na we uko umubano w’ibihugu byombi wakongera kuzahuka.

Ibihugu byombi ntibyacanaga uwaka, imipaka yari ifunzwe, ibihugu bishinjanya. Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego z’umutekano, naho u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe irurwanya by’umwihariko RNC na FDLR.

Ubu, Perezida Kagame yagiye muri Uganda, none na Perezida Museveni aje i Kigali!

Gen muhoozi ati “Murebe, uburyo twavuye ahantu kure! Imana Nkuru ikomeze ihe umugisha Uganda n’u Rwanda.”

Kuri Gen Muhoozi avuga ko Perezida Paul Kagame ari “Muchwezi” (bivuga IMFURA).

- Advertisement -

Yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwakiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, inama izwi nka CHOGM2022.

Gen Muhoozi wakunze kwita Perezida Paul Kagame, My Uncle ni umwe mu bagaragaje ko ashyigikiye kuba u Rwanda na Uganda byabana mu mahoro bikareba inyungu z’iterambere kuruta ikindi cyose kuko abaturage babyo aria bantu bamwe.

Abantu bari benshi buriye inzu ngo barebe Perezida Museveni

Perezida Museveni ubwo yari ageze i Gatuna abo hakurya na bo bamwakiriye

UMUSEKE.RW