Perezida Paul Kagame ari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ibera i Nairobi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze i Nairobi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere yiga ku mutekano muke muri DR.Congo.

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu ibera i Nairobi

Hari hategerejwe kumenyekana uhagarira u Rwanda nyuma y’uko ibindi bihugu byari byagiye bigaragaza amafoto y’Abakuru b’Ibihugu babihagarariye.

Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byatangaje ko yakiriye ba Perezida Yoweri Museveni (Uganda), Paul Kagame (u Rwanda), Evariste Ndayishimiye (u Burundi), Salva Kiir Mayardit ( wa Sudan y’Epfo) na Felix Tshisekedi (DR Congo) mu nama y’abakuru b’ibihugu yatangiye imirimo yayo.

Muri iyi nama Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan arahagararirwa na Mbasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Iyi nama nk’uko byatangajwe, iri mu bubasha bwa Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye Africa y’Iburasirazuba akaba anafasha mu nzira y’amahoro igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo binyuze mu biganiro.

Inama yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo yatangiye imirimo yayo i Nairobi

Inama iraba mu gihe umwuka ari mubi cyane hagati ya DR.Congo n’u Rwanda, aho amatangazo y’abayobozi b’iki gihugu ashinja u Rwanda kuba rushyigikiye inyeshyamba za M23.

Amashusho akojeje isoni agaragaza insoresore z’Abanyekongo ziri kurya inyama z’umuntu, akaba ari umugabo witwa Rugenza Ntayoberwa, w’Umunyamulenge wacuruzaga inka, akaba yariciwe ku isoko ry’ahitwa Kalima, mu Ntara ya Maniema iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma yo kwicwa izo nsoresore zaramutwitse ndetse ziramurya. Si we wenyine kuko muri Congo amagambo y’urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda yatumye urubyiruko rwishora mu bikorwa bibi byo guhiga abantu no kubatera ubwoba.

Congo irakomanga kuri Jenoside, barica abantu kuko bavuga Ikinyarwanda

- Advertisement -

UMUSEKE.RW