U Rwanda rumaze gufasha impunzi n’abimukira basaga 1000 kuva muri Libya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, ryatangaje ko kuva muri 2019 inkambi ya UNCHR  iri Gashora mu Karere ka Bugesera itangiye kwakira impunzi n’abimukira, abasaga 1000 bamaze gufashwa kuva muri Libya.

MINEMA, yatangaje ko haje abantu 132 bavuye muri Libya

Muri abo abarenga 600, bamaze gufashwa kujya mu bindi bihugu, mu gihe abandi bagitegereje ibihugu bibakira.

Batangaje ibi mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tarki ya 31 Gicurasi 2022 ari bwo icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya bageze mu Rwanda.

Kuri Twitter ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko haje abantu 132 barimo Abanya-Eritrea 74, Abanya-Ethiopia 5, Abanya-Somaliya 44, Abanya-Soudan y’Epfo 4, n’Abanya-Sudani 45. Abo barimo ab’igitsina gore 65 n’igitsina gabo 67 nk’uko MINEMA ibitangaza.

Inkambi ya Gashora  bahise bajyanwamo, isanzwe icumbikiye  izindi mpunzi n’abimukira 325 bageze mu Rwanda mu bihe binyuranye.

Muri 2019 Guverinoma y’uRwanda, ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCHR , byasinye amasezerano y’imyaka itatu yo kwakira impunzi n’abimukira bajyanwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Gusa mu Kwakira 2021, aya masezerano yarongerewe akazagera mu Ukuboza 2023, bizatuma umubare w’abarimo wiyongera.

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW