Igisubizo cya Perezida Kagame ku “kuba Congo yashoza intambara ku Rwanda”

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Marc Perelman wa France24 kikaba cyatambutse mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo ya Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “bishoboka ko Congo yashoza intambara ku Rwanda” igihe rwakomeza ubushotoranye.

Perezida Kagame yavuze ko adakunda kuvuga INTAMBARA mu buryo butagira rutangira

Igisubizo cya Perezida Paul Kagame kuri ayo magambo, yavuze ko na we yabisomye mu kinyamakuru Financial Times, ariko avuga ko adakunda gukinisha kuvuga intambara.

Perezida Paul Kagame ati “Ntabwo nezezwa no kuvuga intambara mu buryo budafite rutangira. [Umunyamakuru ahita amubwira ko Tshisekedi, yabivuze mu gihe u Rwanda rwaba rushaka intambara, kandi anabisubiramo]. Perezida Kagame ati “Narabisomye muri Financial Times ariko icyo mvuga, jyewe ntabwo nkunda kuvuga mu buryo bworoshye (buhutiweho), intambara, ntabwo nshyira imbere amakimbirane, ni rwo ruhande ndiho, nagiye muri Angola kugira ngo ibyo byose tutumvikanaho, iyo migambi yose biganirweho bikemuke mu bwumvikane.”

Ibindi byavuzweho muri iki kiganiro Perezida Kagame yahaye France 24 ni ibirego ku Rwanda ko ruteza intambara muri Congo, yavuze ko abashinja u Rwanda batajya na rimwe bavuga ku kibazo cya FDLR kimaze imyaka 25, ndetse n’ibitero byayo mu Rwanda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yatunguwe no kumva Ambasade ya Amerika i Kinshasa na yo iri muri abo bashinja u Rwanda kugira ingabo muri Congo, no gufasha inyeshyamba za M23.

Yagize ati “Naratunguwe, urugero mu bibazo byo muri Congo, abantu bahita bashinja u Rwanda, yewe na Amerika, buri wese, ndavuga ko badushinja ariko [Umunyamakuru ati “ibyo birego bifite ishingiro?] Perezida Kagame ati “Reka mbanze ndangize gusubiza. U Rwanda rurashinjwa na America n’abandi, ariko baricecekeye bose, ntibavuga ibindi bibazo nka nk’icya FDLR kimaze imyaka 25. Ushobora gutekereza iyo wumva abo bantu bavuga, ni nk’aho u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo Congo, ntibavuga ku kurasa ku butaka bw’u Rwanda bikozwe na n’ingabo za Congo, ntibavuga ibitero bya FDLR byabaye mu Ugushyingo 2019…

[Umunyamakuru ahita avuga ati “Nabyumvise ariko si cyo kibazo, mwahakana ko nta ngabo mu fite ku butaka bwa Congo] Perezida Kagame ati “Nagira ngo nkubwire ko iyo ufite impande nyinshi ziri mu kibazo, zoze zigifitemo uruhare, wowe ukavuga uruhande rumwe gusa, ni wowe uba ufite ikibazo, ntabwo kiba gifitwe n’uriya urimo ushinja, ibyo birasubiza ikibazo cyawe.”

Ku birego by’uko u Rwanda rushyigira M23, Perezida Kagame yavuze ko bifite amateka, ariko ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda kuko abayigize batavuka mu Rwanda aria bantu bo muri Congo.

Yavuze ko ibibazo bya M23 bidakwiye kuvangwa n’ibindi bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo.

- Advertisement -

Nubwo bisa nkaho ibibazo by’u Rwanda na Congo bigishyushye mu itangazamakuru, ku wa 06 Nyakanga, 2022 ku butumire bwa Perezida wa Angola, João Lourenço; Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo kureba uko bakemura ibibazo bihari.

Ibi biganiro by’i Luanda byakurikiye inama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yatumijwe na Perezida Uhuru Kenyatta na yo yize ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW