Kigali: Ibihugu biriga uko byarwanya ihohotera rishingiye ku gitsina byigiye ku Rwanda

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hari kubera inama y’iminsi 3, irebera hamwe uko hashyirwaho za Isange One  Stop Centers mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO ( Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization).

Gedion Kimilu, ni Umuyobozi wa EAPCCO umuryango urimo ibihugu 14

Ni inama yatangijwe kuri uyu wa 07 Nyakanga, izasozwa ku wa 09 Nyakanga 2022, igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hakomeze kurwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umunryango (MIGEPROF), BATAMULIZA Mireille, avuga ko kwicara hamwe kw’ibi bihugu ari umusanzu ukomeye mu kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo harwanywe ihohoterwa.

Ati “Ibihugu 14 byishyize hamwe kugira ngo dushobore kurwanyiriza hamwe ikibazo kitwugarije cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Avuga ko iyi nama yateguwe kugira ngo ibi bihugu birebere hamwe aho bigeze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane ko ari ikibazo kitari mu Rwanda gusa, ahubwo ko ari ikibazo kiri mu karere ndetse no ku isi yose muri rusange.

Mireille yongeyeho ko aya mahugurwa agamije gusangira ubunararibonye n’ibikorwa mu gihugu kimwe bishobora kwifashishwa mu kindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umunryango (MIGEPROF), BATAMULIZA Mireille

Umuyobozi wa EAPCCO, Gedion Kimilu avuga ko ibihugu byitabiriye iyi nama byaje kwigira ku Rwanda, nk’igihugu cyashyizeho ingamba zihamye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Turi hano muri iyi nama kubera ko dushaka kwigira ku Rwanda, ku buryo rukoresha rwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Kimilu avuga kandi ko bitabiriye iyi nama, kugira ngo bigire ku Rwanda uburyo rukoresha mu bugenzacyaha ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Yongeyeho ko ibihugu 14 bigize EAPCCO byamenye u Rwanda mu myaka 4 ishize, nk’igihugu cyashyizeho uburyo buhamye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo ko ari yo mpamvu baje kurwigiraho.

Yasabye abitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu bitandukanye, kuba ijwi ry’ibihugu bahagarariye, abasaba kujya muri ibyo bihugu bagatanga ubutumwa bucyebura abakora ihohotera, ndetse abahagarariye ibyo bihugu bakagira uruhare mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu Rwanda, gahunda ya Isange One Stop Center yatangijwe mu mwaka wa 2009, itangizwa na Madamu Jeannette Kagame, mu buryo bwo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irindi hohoterwa, no gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Umuryango EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, umunani muri byo, byahagarariwe muri iyi nama. Ni umuryango washinzwe mu 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu karere mu guhanahana amakuru, kubyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW