Korali Vuzimpanda yasohoye album ya 3 mu buryo bw’amajwi

Vuzimpanda, korali ibarizwa mu itorero rya EPR Paruwasi ya Kamuhoza, ikomeje iyogezabutumwa bwa Yesu kristo ibicishije mu ngabire yo kuririmba aho ibikorwa byabo bigenda bitera imbere uko iminsi ishira.

Korali Vuzimpanda yo muri EPR Kamuhoza izwi mu bitaramo ikorera hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’iyi Korali buvuga ko Korali Vuzimpanda imaze kuba ubukombe kuko mu myaka irenga 20 bamaze, basoje album ya gatatu ikoze mu buryo bwo kumva (Audio) ndetse ikaba iri no gutegura kuyishyira hanze mu buryo bw’amashusho.

Iyi album nshashya mu buryo bw’amajwi yahawe izina rya “Sinzaceceka” yitezweho guhembura imitima ya benshi by’umwihariko abakunda ibihangano by’iyi Korali.

Hakizimana Jean Damascène ni Perezida wa Korali Vuzimpanda yabwiye UMUSEKE ko ari umuzingo bitondeye dore ko kubera icyorezo cya Covid-19 bafashe umwanya wo kuyinononsora.

Ati “Kugira ngo umuntu uzumva ubutumwa burimo azabashe gufashwa nabwo.”

Hakizimana akomeza avuga ko indirimbo zigize iyi album zibanze mu kuvuga ineza Imana n’imirimo yayo itangaje.

Avuga ko nyuma yo gusoza gutunganya amashusho y’iyi album biteguye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumurika indirimbo 9 ziyigize.

Iyi Korali igizwe n’abaririmbyi 60 ikaba yaratangiriye Nyabugongo aho yari ifite umubare w’abaririmbyi bacye.

Korali Vuzimpanda izwi cyane mu bitaramo by’ivugabutumwa ikorera mu Ntara zitandukanye mu rwego rwo kwamamaza inkuru nziza y’umwami n’umukiza.

- Advertisement -

https://www.youtube.com/watch?v=mTPo0x-lqpc

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW