Leta yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 25 Frw

Banki Nkuru y’uRwanda(BNR), yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 18 kugera kuwa 20 Nyakanga2022, Guverinoma y’uRwanda ibiyinyujijeho yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliayari 25 Frw.

Banki Nkuru y’u Rwanda

Ni impapuro mpeshwamwenda z’igihe gito kuko ari imyaka itatu gusa.

BNR yatanagaje ko mukuzishyira ku isoko hagamijwe gufasha leta kubaka ibikorwaremezo no kongerera ubushobozi isoko ry’imari n’imigabane.

BNR itangaza ko inyungu ku bashoramari bose bazagura izo mpapuro mpeshamwenda izaba iri ku kigero cya 5%, inyungu zikazagenda zishyurwa inshuro ebyiri buri mwaka.

Banki Nkuru y’uRwanda yatangaje ko isoko rifunguriwe Abanyarwanda ndetse n’abashoramari bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ,abemerewe isoko bakazatangazwa kuwa 20 Nyakanga 2022.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoreshwa mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere.

Bitewe n’amafaranga aba akanewe , leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa,ubundi zigashyirwa ku isoko.

Ku rundi ruhande, ni amahirwe ku bifuza kwizigamira by’igihe kirekire ariko bakaba bayashoye mu bikorwa bibyara inyungu z’igihe kirekire kuko iyo umuntu aguze impapuro mpeshwamwenda aba agurije Leta amafaranga.

Ikindi ni uko impapuro mpeshamwenda abantu bazifite bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki , bakaba bahabwa inguzanyo, ibateza imbere.

- Advertisement -

Leta y’uRwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008.

Muri Werurwe 2021 yari yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20, zikazamara imyaka 20.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW