Makini wateguye Agaciro Tournament arasaba Ferwafa ubufasha

Ni irushanwa ryatangiye tariki 30 Kamena, riri kubera kuri Stade Mumena. Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icumi yiganjemo abakina mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Pre-season Agaciro Tournament ikinamo abiganjemo abo mu Cyiciro cya Mbere

N’ubwo yatangije iri rushanwa ryanakunzwe na benshi, ariko ubushobozi bwo buracyari hasi kuko uretse kuba buri kipe yitabiriye yaratanze ibihumbi 100 Frw, bisaba ko n’uwariteguye yikoramo kugira ngo byose bikomeze bigende neza.

Aganira na UMUSEKE, Munyeshyaka Makini, yavuze ko icyo kwishimira cya Mbere ari uko igitekerezo yari afite mu myaka itatu ishize cyo gutegura irushanwa nk’iri, yakigezeho, ariko bidahagije.

Ati “Ni igitekerezo nagize kuva mu 2019. Icyo kwishimira ubu ni uko nakigezeho kandi irushanwa rikaba ryaratangiye. Nateguye irushanwa mbona riritabiriwe.”

Makini yakomeje avuga ko asaba ubufasha inzego zitandukanye zirimo Ferwafa, kugira ngo byibura ibihembo biziyongere kandi n’imikino isigaye ibashe gutegurwa neza, cyane ko bakiri mu majonjora.

Ati “N’ubwo irushanwa ryatangiye, hari ibikibura. Nasaba ubufasha inzego zitandukanye zirimo na Ferwafa, kugira ngo byibura imikino isigaye izagende neza. N’ubwo buri kipe yatanze ibihumbi 100 Frw, ariko irushanwa rimaze gukura.”

Yakomeje agira ati “Irushanwa ryatangiye ari ririto ariko kugeza ubu hakenewe byinshi kuko binasaba ko wisaka kugira ngo ibintu bigende neza.”

Iri rushanwa riri guhuza amakipe arimo abasanzwe bakina mu Cyiciro cya Mbere nka We never know irimo Kwizera Olivier, Nishimwe Blaise, Niyigena Clèment, Nkubana Marc, Ishimwe Christian, Ruboneka Bosco n’abandi.

Biteganyijwe ko tariki 13 uku kwezi, ari bwo imikino y’amajonjora izaba irangiye, Komisiyo ishinzwe gutegura izicare itegure imikino ya 1/4 kugeza ku mukino wa nyuma.

- Advertisement -
Makini yasabye inzego zirimo Ferwafa kuza gushyigikira irushanwa rya Pre-season Agaciro Tournament 2022

UMUSEKE.RW