Musanze: Isomwa ry’Urubanza rw’umuganga uregwa kwica umukobwa wari ufite imyaka 17 ryasubitswe

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza ruregwamo Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu ushinjwa ibyaha birimo kwica ku bushake Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17, nyuma y’uko umucamanza atabonetse kuko ngo yatanze impamvu z’uko yagiye mu mahugurwa atunguranye.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko (Archives)

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 12 Nyakanga, 2022 urubanza rusomwa hakamenyekana imyanzuro y’urukiko ku rubanza rumaze imyaka igera kuri ibiri ruburanishwa, aho rwaranzwe no gusubikwa inshuro nyinshi kubera impamvu zitandukanye zagiye zigaragazwa.

Ku itariki 28 Kamena 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwatumije umuganga witwa Rwahama Samson nk’umutangabuhamya wakoze isuzuma ku murambo wa nyakwigendera Iradukunda, kugira ngo asobanure ibyari bikubiye muri raporo yatanze nyuma yo gukora isuzuma.

Maniriho akimara gufatwa mu 2020 inzego zishinzwe umutekano zagiye gusaka aho yabaga mu rugo bahasanga ibimenyetso birimo imigozi (umushipiri) isa neza n’iyari iziritse amaguru n’amaboko ndetse no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda wasanzwe wajugunywe mu murima w’ibishyimbo, hasanzwe kandi inyundo ndetse n’umukeka wariho amaraso bikekwa ko yari aya Iradukunda wari wiciwe aho.

Ibi bimenyetso byajyanywe muri Rwanda Forensic laboratory kugira ngo bikorweho isuzuma, aho bapimye amaraso yari kuri uwo mukeka, raporo igaragaza ko afitanye isano n’aya Maniriho andi na yo afitanye isano n’aya Emerence bikekwa ko yishwe n’uyu muganga Maniriho.

Muganga asobanurira Urukiko iby’amaraso yasanzwe ku mukeka, Rwahama yavuze ko bakora isuzuma kuri ADN z’amaraso yari awuriho, basanze hariho ADN y’amaraso ya Iradukunda Emerence wapfuye ndetse na ADN y’amaraso ya Maniriho washinjwe n’Ubushinjacyaha kumwica.

Uyu muganga Rwahama Samson yongeyeho ko mu buhanga bakoresha mu gupima uturemangingo tw’amaraso y’umuntu hagamijwe kwemeza ko ADN ihura neza n’iye hari ibipimo bagenderaho, avuga ko amaraso yari kuri uwo mukeka bapimye uturemangingo tw’aya Maniriho basanga ADN ariyo menshi kurusha aya Emerence.

Yabisobanye mu magambo ye agira ati “ADN yavuye mu maraso yari ku mukeka yenda gusa n’aya Iradukunda  Emerence, ariko ntihagije kuba yafatirwaho umwanzuro kuko uturemangingo two gufatiraho uwo mwanzuro wemeza neza niba ayo maraso yari aye twabaye duke.”

Ibi byatumye abantu benshi bari bitabiriye uru rubanza bafite amatsiko y’uko ruburanishwa, bavuga ko ibyo uyu muganga asobanura birimo urujijo ngo kuko yemeza ko hari ADN y’amaraso make ya Iradukunda yabonetse ku mukeka yivanze n’aya Maniriho  bibaza uko yaba yarahageze nyuma akaza kuboneka yapfute, na bo basaba Urukiko kuzagira ubushishozi mu myanzuro izafatwa.

- Advertisement -

Urukiko rwategetse ko uru rubanza rwimurirwa ku yindi tariki, rukazasomwa ku wa 28 Nyakanga, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Nyirandikubwimana Janviere