Pasitoro yahamwe n’icyaha cy’ubujura akatirwa gufungwa imyaka 3

Umupasitori yahamijwe icyaha cy’ubujura maze ahabwa igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gufatwa kuri kamera yibye mu rusengero rwe.

Pastor Adolf Lwazi Moyo mu mapingu ubwo yitabaga Urukiko

Urukiko rwa Harare rwumvise uko umupasitori w’imyaka 31 yafatiwe kuri kamera yibye ibintu bifite agaciro ka 13,000$.

Pasitoro witwa Adolf Lwazi Moyo ku ya 19 Nyakanga, yajyanywe gufungwa n’abapolisi. Yatanze ku bushake amakuru yafashije kugaruza bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga yari yibye.

Umucamanza mu Rukiko rwo mu Mujyi wa Harare yamuhamije icyaha cy’ubujura.

Yasabwe kwishyura Itorero rye asaga Miliyoni ZW$1 mu gihe yamara amasaha 630 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro neza azahita ababarirwa yidegembye.

Umucamanza yavuze ko imyitwarire ya Moyo iteye inkeke ku buryo agomba kwisubiraho cyangwa akazagarurwa imbere y’Inkiko.

Yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba Itorero rya Apostles of Christ  ibintu bifite agaciro ka $ 13.000 birimo Laptops 18 na Televiziyo byifashishaga n’itorero rye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW