Perezida Kagame na Tshisekedi bohereje intumwa mu nama ya EAC

Abakuru b’Ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga   bazindukiye i Arusha  muri Tanzania mu nama isanzwe ya 22 y’uyu muryango, gusa u Rwanda na Congo byahagarariwe na ba Minisitiri b’Intebe.

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ni we wahagarariye Perezida Paul Kagame

Ni inama yitezweho kurebera hamwe uko isoko rusange rya Afurika y’Iburasirazuba ryatangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’izindi ngingo zireba Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yahageze, hategerejwe Perezida wa Sudan y’Epfo.

Iyi nama yanitabiriwe na Perezida wa Somalia, Hasan Sheikh Mohamad watumiwemo nk’umushyitsi.

Byari byitezwe ko  u Rwanda  na Congo, abakuru b’ibihugu bitabira iyi nama cyane ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2022, hazaganirwa ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umutekano w’Akarere muri rusange.

Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ngo amuhagararire, naho Jean Michel Sama Lukonde, ni we wahagarariye Perezida Felix Tshisekedi.

Jean Michel Sama Lukonde, ni we wahagarariye Perezida Felix Tshisekedi ku ruhande rwa DR.Congo

Ba Minisitiri b’Intebe bombi bageze i Arusha muri Tanzania.

Muri uku kwezi RDC, iheruka kwemezwa bidasubirwaho ko ari umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuna, nyuma yaho  muri Kamena 2019 isabye kandi ikagaragaza ubushake bwo kujya mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama ibera Arusha izasoza imirimo yayo ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga, 2022.

- Advertisement -
Perezida Evariste Ndayishimiye ari Arusha, ndetse ni we uzasimbura Uhuru Kenyatta ku mwanya wo kuyobora EAC

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW