Perezida Museveni yakiriye Terrence Howard wamamaye muri filime ya Empire

Umukinnyi w’icyamamare i Hollywood Terrence Howard uzwi cyane ku izina rya Lucious Lyon kubera uruhare yagize muri Filime y’uruhererekane ya “Empire” n’umugore we Miranda Pak bakiriwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni muri Uganda.

Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byiza na Terrence Horwd n’umufasha we Mirinda Pak

Perezida Museveni yakiriye ibi byamamare kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 i Entebe mu Mujyi wa Kampala.

Terrence Howard n’umufasha we bari muri Uganda nyuma y’ubutumire bw’inshuti yabo, Frank Tumwebaze usanzwe ari Minisitiri w’ubuhinzi, inganda, amatungo n’uburobyi muri Uganda.

Uyu mukinnyi ukomeye muri sinema ya Amerika ari muri Uganda mu rwego rwo gusura bimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo muri kiriya gihugu aho yifuza gushora imari.

Perezida wa Uganda Yoweli K Museveni kuri twitter yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza n’umukinnyi w’umunyamerika akaba n’umushoramari Bwana Terrence Dashon Howard na Madamu we Miranda Pak.

Perezida Museveni yabahaye ikaze muri Uganda abifuriza kuhagirira ibihe byiza ku buryo bizababera urwibutso iteka.

Imbere ya Perezida Museveni, Howard uzwi nka Lucious Lyon muri Empire yavuze ko ari iby’agaciro kwakirwa na “Perezida uharanira ko abafite inkomoko muri Afurika basura uyu mugabane bakagira n’uruhare mu iterambere ryawo.”

Yamubwiye uburyo Uganda yahoze ari inzozi zabo kuva kera ko bifuza no kuba intumwa z’ibikorwa by’ubukerarugendo bwa Uganda.

Yavuze kandi ko aterwa ishema “n’imiyoborere ya Museveni” n’umuhate agira wo guhuza abanyafurika.

- Advertisement -

Terrence Howard yavuze ko agiye gushora imari muri Uganda mu bijyanye n’indege zitagira abapilote n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Nyuma y’ibiganiro na Perezida Museveni, Terrence Howard n’umufasha we basuye ibikorwa by’ubukorokori mu Mujyi wa Kampala

Minisitiri Tumwebaze ari kumwe na Terrence Howrd n’umufasha we bamaze kugura udukomo tw’ibendera rya Uganda

Terrence Howard arimo avuza ingoma

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW