RDC: Abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO

Muri Teritwari ya Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Karengela, abaturage bazindukiye mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO), bavuga ko izi ngabo usibye gusahura umutungo nta kindi zikora.

Abaturage b’i Karengela muri Teritwari ya Ructhuru bavuga ko ingabo za MONUSCO ntacyo zimaze

Aba baturage bazindukiye mu myigaragamyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 bavuga ko ingabo za MONUSCO zaje “mu butembere bihabanye n’igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bwazahajwe n’intambara.”

Abaturage bavuga ko barambiwe kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro amanywa n’ijoro izi ngabo zirebera kandi zifite inshingano zo guhashya iyo mitwe.

Aba abaturage bigaragambyaga mu ndirimbo z’agahinda kavanze n’umujinya mwinshi bavuga ko “izo ngabo zitarinda umutekano wabo.”

N’ubwo ingabo za MONUSCO ziyunze ku ngabo za Leta ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL mu guhangana  n’umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu, abaturage bavuga ko “ntacyo izi ngabo za LONI zimaze uretse gukorana n’imitwe yica abaturage ikanasahura umutungo wa RD Congo.”

Ingabo za MONUSCO, ni zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -