Rulindo: Yafashwe atwaye urumogi kuri moto arujyanye i Kigali

Ku wa Kane tariki ya 07 Nyakanga mu Karere ka Rulindo, Polisi yafashe umugabo witwa Dusengimana Vedaste w’imyaka 30 afite urumogi ibiro 10 arutwaye kuri moto, ngo yari arujyanye i Kigali.

Uyu muturage ngo yabonye Abapolisi ariruka ariko nyuma aza gufatwa

Yafatiwe mu Murenge wa Mbogo, Akagali ka Rurenge, Umudugudu wa Ruhondo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo gufata abantu bakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge, kandi bikaba birimo gutanga umusaruro hirya no hino mu gihugu.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uyu Dusengimana yafatiwe mu Muhanda Rulindo-Kigali avuye ahitwa Kinihira anyuze mu Murenge wa Mbogo yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko yari ashyiriye abakiriya be urumogi.

Uyu ngo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari uzi ko Dusengimana asanzwe acuruza urumogi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’umuturage utuye ahitwa Kinihira ko Dusengimana apakiye urumogi kuri moto ifite nimero RF 777V, kandi arushyiriye abakiriya be mu Mujyi wa Kigali, amakuru yavugaga ko yanze kunyura umuhanda munini uturuka mu Karere ka Rulindo werekeza i Kigali ahubwo anyura mu Muhanda Mukoto-Mbogo-Shyorongi.”

Polisi ngo ikimara kumenya ayo makuru, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu Mudugudu wa Rusagara, Dusengimana akibabona ava kuri moto ariruka.

Ati “Abaturage bafatanyije n’Abapolisi bamwirutseho baramufata nyuma y’uko basanze umufuka yari ahetse urimo ibiro 10 by’urumogi.”

SP Ndayisenga yashimye uruhare rw’abaturage batumye uyu Dusengimana afatwa dore ko yafatwaga nka ruharwa mu gucuruza ibiyobyabwenge.

- Advertisement -

Yasoje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bahanwe n’amategeko.

Dusengimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakurikizwe amategeko.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30Frw.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW