RUSIZI: Umuceri udatoneye ikilo ni Frw 410, abahinzi bavuga ko bahojejwe amarira

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bongeye kumwenyura nyuma y’uko ikilo cy’umuceri udatonoye mu bwumvikane bwa Koperative z’abahinzi n’abanyenganda bawugura bagishyize kuri Frw 410.

Abahinzi bavuga ko igiciro cya Frw 270 bagurirwagaho kitajyanye n’imbaraga bashora bahinga umuceri

Mu gihe gishize abahinzi bagiye bagaragaza ko bakoresha imbaraga nyinshi mu buhinzi bw’umuceri nyamara igiciro bagurirwaho n’inganda ziwutunganya kidahwanye n’izo mbaraga bakoresha.

Bamwe mu bahinzi ngo bari barafashe umwanzuro wo kuva mu buhinzi bw’umuceri bagahinga indi myaka, ariko kuri ubu barashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabahuje n’amakoperative n’abanyenganda bagura n’abagurisha umuceri bakivuganira igiciro.

Bavuga ko igiciro gishya bari kugurirwaho bizeye ko kizatuma umuhinzi w’umuceri muri Bugarama agera ku iterambere.

NSHIMYIMANA Alex ni umuhinzi w’umuceri wo muri koperative ya COGEMU, ati “Igiciro ntabwo cyari kijyanye n’ibyo umuhinzi ashyira mu buhinzi. Igiciro cyari Frw 270 ku muhinzi, ubu igiciro ni Frw 400 ku muceri w’imbatura, umuceri umuremure ni Frw 410. Ni igiciro cyiza gisobanutse, kijyanye n’igihe.”

BAMENYA Jean Pierre na we ni umuhinzi w’umuceri mu kibaya cya Bugarama ati “Twari tumaze gucika intege zo guhinga umuceri, twawugurishaga ku mafaranga macye.  Ikiro cy’udatonoye yari Frw 270 tukabona duhomba, twari tugiye kwihingira imyumbati n’ibigori nibyo byarushaga agaciro umuceri.”

Bugarama ni hamwe mu hera umuceri mwinshi mu Rwanda

HABIHIRWE Boniface ni umuyibozi wungirije  wa Koperative KEHEMU na yo ikorera mu kibaya cya Bugarama yasobanuye ko amafaranga umunani akatwa umuhinzi ava ku giciro cyemejwe asigara muri koperative agakora imirimo iteza imbere koperative.

Ati “Ntagihe umuhinzi yagiraga cyo kwiga igiciro, byigirwaga hejuru bikaza ari nk’itangazo.”

Yavuze ko ayo mafaranga umunani n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA kiyazi, akaba afasha koperative mu mirimo irimo no guhemba abakozi.

- Advertisement -

UMWANGANGE Josephine  ni umucungamutungo w’uruganda Bright General Company LTD (BGC) rutunganya umuceri muri Bugarama yavuze ko abahinzi ari abafatanyabikorwa babo, ndetse ko ari bo batuma babona akazi, yemeza ko igiciro gito kitari kijyanye n’ibiciro biri ku isoko ry’ibyo bajya kugura mu mafaranga baba bagurishije umuceri.

Ku itariki ya 21 Kamena 2022 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo rigaragaza igiciro fatizo inganda zitagomba kujya hasi bagurira abahinzi umuceri.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.Rw /I Rusizi