Uburusiya bwadufashije kwirukana Abakoloni, nta we uzadusaba kubwamagana – Museveni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov akomeje urugendo rwe muri Africa, nyuma yo kugera muri Uganda ku wa Mbere nijoro, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.

Sergey Lavrov, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga ari kumwe na Perezida Yoweri Museveni

Perezida wa Uganda yavuze ko nubwo mu gihe gishize nta mutegetsi ukomeye mu Burusiya ku rwego rwa Sergey Lavrov wasuye Uganda, ariko ibihugu byombi bifitanye umubano, ndetse amushimira ko ari we wo kuri uru rwego uje muri iki gihugu.

Yavuze ko ubwo African National Congress (ANC) yashingwaga muri Africa y’Epfo, ari bwo Uburusiya bwatangiye gufasha Africa kurwanya abakoloni.

Ati “Izindi ngufu zaraje, abo ni Aba-Bolsheviki bafashe ubutegetsi mu Burusiya mu 1917, sinzi uko mubatekerezaho, ariko mwaba mubakunda cyangwa mutabakunda kuri twe baradufashije mu kurwanya abakoloni, ni wo mubano dufitanye n’Uburusiya bafashije Africa kurwanya abakoloni.”

Museveni yavuze ko bigoye ko hari umuntu wabasaba kwamagana Uburusiya bitewe n’ayo mateka.

Yagize ati “Iyo hari ikibazo kivutse hari abantu badusaba gufata uruhande rudashyigikiye Uburusiya, duhita tubabwira ngo aba bantu twabanye na bo imyaka 100 ni gute mutubwira ngo ako kanya tubamagane?

Bamwe baje gufata abacakara inaha bakanakora ibikorwa bibi, twarabababariye, turakorana ni gute twatera umugongo umuntu utaragize icyo adutwara ahubwo wadufashije?”

Sergey Lavrov yageze muri Uganda ku wa Mbere

Museveni yavuze ko yamaganye Uburusiya ubwo bwateraga igihugu cya Tchecoslovaquie, akavuga ko igihe Uburusiya buzakora amakosa azabyamagana ariko haba nta makossa yabaye akabireka.

Perezida wa Uganda yavuze ko uretse gukorana n’Uburusiya mu ntambara zo kurwanya abakoloni, ubu umubano wiyongereye urenga umutekano bakaba barashyizeho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi iziga ku bindi Uganda yakoranamo n’Uburusiya.

- Advertisement -

Museveni yavuze ko hari ibihingwa nk’ikawa, icyayi, ndetse hakaba amata n’inyama Uganda ijyana mu bihugu by’i Burayi, ubu ishobora kugurisha ku Burusiya.

Ndetse imikoranire ngo ishobora kujya mu bya Siyansi no mu by’ingufu za nikireyeri (nuclear energy).

Sergey Lavrov na we yavuze ko mu mwanya yamaranye na Museveni baganiriye ibintu byinshi birimo ibibazo bireba Africa n’ibindi biri ku rwego mpuzamahanga. Banaganiriye ku bufatanye mu by’ubukungu, ndetse no kureba uko Uburusiya bwafasha Uganda kugira icyogajuru no gufatanya mu guteza imbere ubuvuzi.

Minisitiri w’Uburusiya arashaka imbaraga muri Africa, cyane mu bijyanye no gushyigikirwa ku rwego mpuzamahanga nyuma y’intambara imaze igihe iki gihugu gishoje kuri Ukraine.

Sergey Lavrov yahereye mu Misiri, ajya muri Congo Brazzaville, ubu ari muri Uganda.

UMUSEKE.RW