Umugore wa Thomas Sankara yamaganye imbabazi za nyirarureshwa yasabwe na Compaoré

Mu gihe Burkina Faso ishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge, ndetse Blaise Compaoré wayoboye kiriya gihugu akaba aherutse kugisubiramo avuye mu buhungiro ariko nyuma agasubirayo, yaje gusaba imbabazi umuryango wa Thomas Sankara, urukiko rwemeje ko ari we wamuhitanye.

Mariam Sankara umupfakazi wasizwe na Thomas Sankara (RFI)

Umugore wa Thamas Sankara, Mariam Sankara, ndetse na Paul Sankara murumunama wa Thomas Sankara bamaganiye kure izo mbobazi bemeza ko ari ukwiyerurutsa.

Mariam Sankara yabwiye TV 5 Monde ati “Buriya si bwo buryo bwo gusaba imbabazi, ntabwo basabira imbabazi mu binyamakuru iyo aba ashaka imbabazi hari ubundi buryo yari kubikora. Turi Abanyafurika tuzi uko basaba imbabazi, yari kuvuga ibyo yakoze, none arababarirwa iki? Ni uburyo bwo kugira ngo agaruke mu gihugu.”

Blaise Compaoré muri Mata 2022 yahamijwe ibyaha byo kwica Thomas Sankara ndetse akatirwa adahari igifungo cya burundu. Ni urubanza rwatinze kuko ku gihe cy’ubutegetsi bwa Blaise Compaoré yari yaranze ko ruburanishwa.

Intumwa zavuye muri Cote d’Ivoire ku wa Kabiri zahuye na Perezida w’Inzibacyuho, Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba, wafashe ubutegetsi muri Coup d’Etat bahuriye ahitwa Kosyam.

Umukobwa wa Blaise Compaoré, witwa Djamila Compaoré, yari kumwe na Minisitiri Ally Coulibaly, umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire.

Ibaruwa ya Blaise Compaoré yanditse tariki 8 Nyakanga, 2022 uyu yasabye imbabazi imiryango yose yahemukiwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Ndetse yasabye imbabazo umuryango wa Thomas Sankara.

Abo kwa Sankara bavuga ko batakwemera gutanga izo mbabazi kuko ngo Blaise Compaoré yari kwiyizira kuzisaba ndetse bakabona ko ari we koko wanditse iyo baruwa aho gutuma umukobwa we.

Urukiko rwahannye abishe Thomas Sankara

- Advertisement -

IVOMO: JeuneAfrique

UMUSEKE.RW