Umukozi ushinjwa kwica umwana mu rugo yakoragamo yasabiwe gufungwa BURUNDU

*Nyirangiruwonsanga yabwiye urukiko ko atishe Rudasingwa Devis
*Ngo yemeye ko yamwishe kubera inkoni yakubiswe ageze muri RIB
*Yavuze ko Urukiko nirusanga yarishe Devis rwamuhanisha igihano yasabiwe

Gasabo: Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha, Ngiruwonsanga Solange ucyekwaho kwica umwana witwa Rudasingwa  Devis w’imyaka 9 y’amavuko, ageze imbere y’Urukiko yahakanye ko atari we wishe uyu mwana.

Nyirangiruwonsanga yavuze ko umwana Ubushinjacyaha buvuga ko ari we wamwishe ashobora kuba yariyahuye

Rudasingwa yishwe mu gitondo cyo ku wa 12 Kamena, 2022. Ngiruwosanga Solange wari umaze gusa ibyumweru bitatu akora mu rugo rwa Victor Rudasingwa, ni we waketsweho kumwica.

Saa yine n’igice nibwo iburanisha ryatangiye, urubanza rwaburanishijwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Ubushinjacyaha bwahagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

Nyirangiruwonsanga  Solange w’imyaka 37 y’amavuko umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe. Uyu mugore w’abana batunu yaje kuburana nta we Umwunganira mu mategeko afite.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake.

Mbere y’uko iburanisha ritangira Umucamanza yasabye Nyirangiruwonsanga Solange guhaguruka akaza imbere y’inteko iburanisha. Umucamanza yahise asoma umwirondoro we, Nyirangiruwonsanga yemeza ko ari uwe.

Nyirangiruwonsanga Solange  yaburaniye  mu Mudugudu wa Karubibi, Akagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo ku kibuga cy’ahitwa kwa Padiri.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kuvuga impamvu bwazanye Nyirangiruwonsanga Solange  imbere y’urukiko.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze  ko Nyirangiruwonsanga Solange ahari kubera icyaha cy’ubugome “yakoreye umwana witwa Hirwa Rudasingwa Devis”  akamwica.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 12 Kamena 2022  Nyirangiruwonsanga Solange yafashe umwana Rudasingwa Devis akamubwira ngo aze bicunde ku mugozi ngo amuhe umunyenga.

Nyirangiruwonga yabwiye Devis ngo ahagarare ku ntebe, arangije amushyira mu mugozi ahita akuraho intebe umwana ahita yicwa n’uwo mugozi.

Icyo gihe ngo Nyirangiruwonsanga yari yaziritse ku idirishya umwana, ahita apfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonga amaze kwica Rudasingwa Devis yakoze igikorwa cyo gushinyagura ajya gutabaza, abwira umubyeyi wa Rudasingwa ko umwana yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwamaze isaha busobanura  uko Nyirangiruwonsanga yishe Devis, bwasoje busaba urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazahamumya icyaha cy’ubwicanyi, buhita bumusabira igifungo cya BURUNDU bushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Yaburaniye mu ruhame, nta Munyamategeko umwunganira yari afite

 

Nyirangiruwonga Solange yahakanye ibyo aregwa

Urukiko rwamuhaye umwanya ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha n’igihano cy’igifungo cya burundu yasabiwe.

Nyirangiruwonsanga Solange yahakanye icyaha cy’ubwicanyi acyekwaho n’Ubushinjacyaha, avuga ko Rudasingwa  Devis yiyahuye ko atamwishe. Ati “Ahubwo ndasaba Urukiko ko rwandenganura.”

Nyirangiruwonsanga yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be bacyeka ko ari we wamwishe, atari byo. Ati “Ariko ntabwo arinjye wamwishe ahubwo yariyahuye.”

Uko yavugaga ko Rudasingwa  Devis yiyahuye abaturage bitabiriye iburanisha bahitaga bavugiriza induru rimwe, Umucamanza agasaba gutuza.

Nyirangiruwonga yavuze ko Devis yiyahuye kuko ngo bishoboka ko yakundaga kureba Filimi cyane. Ati “Wenda yarebye Filimi z’abantu biyahura na we arabyiga ariyahura.”

Umucamanza yasabye Nyirangiruwonga Solange kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe cya Burundu.

Ati “Njye ntabwo nize amategeko, buriya ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ni mubisuzuma mugasanga icyaha kimfata nzahabwe ibihano nasabiwe n’Ubushinjacyaha.”

Iburanisha ryamaze amasaha abiri, Umucamanza yaripfundikiye avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 25 Nyakanga, 2022 saa tatu za mu gitondo.

Agahinda ni kenshi ku muryango wabuze umwana bikekwa ko yishwe n’Umukozi wo mu rugo

AMAFOTO: @NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW