Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

Ubwo kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022, Abanyarwanda  benshi bari mu birori hirya no hino , byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, abandi bari mu rugo, bari bahanze amaso kuri Televiziyo abandi ku nyakira majwi zabo, bakurukiye ikiganiro ,umukuru w’Igihugu yagiranaga na RBA, cyibanze cyane ku bimaze kugerwaho ndetse n’ibindi.

Ubwo Umwuzukuru wa Perezida Kagame yamusomaga ari kuri teleziyo

Ni ikiganiro cyakurikiwe n’abatari bake bari mu Rwanda ndetse n’abandi bo hanze y’Igihugu.

Mu bakurikiye iki Kiganiro barimo umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame ndetse n’umwuzukuru we.

Mu mashusho, Ange Kagame yashyize kuri Twitter, y’amasegonda cumi n’atatu, agaragaza umukobwa we, ari imbere y’isakazamashusho, yishimye, abyina, maze, ahita aramburira ikiganza ku kuboko ku munwa ibizwi nka  “Bisous”  ubona ko yizihiwe no kubona sekuru atanga ikiganiro.

Aya mashusho Ange Kagame yayaherekesheje amagambo yifuriza abantu umunsi mwiza wo kwibohora.

Ati “Umunsi mwiza wo kwibohora.”

Nyuma y’ayo mashusho benshi bagize icyo bayavugaho, bagaragaza ko umwana ashimishije ndetse ko ari iby’agaciro kubona umwuzukuru akurikira umukuru w’Igihugu.

Uwitwa Sophie Mukamuvunyi yagize ati “Urakoze cyane Ange, iyi foto mu by’ukuri iteye amatsiko cyane.”

Undi nawe wiyita The Rwandan Truth yagize ati “Mubwire (umukobwa wawe) ko sekuru  ari intwari”

- Advertisement -

Umunyamakuru wa televiziyo y’Igihugu, Mukamabano Gloria, we yavuze ko ari byiza cyane kandi bishimishije. Ati “Incwi,mwiza cyane.”

Umusifuzi Mpuzamahanga,Salima Rhadia Mukansaga ati “Mwiza kandi arahebuje. Umunsi mwiza wo kwibohora nawe.”

Gasozi Saidi Team Nation ati “Gusomera sekuru kuri televiziyo(Screen), bivuze ko amukumbuye cyane.”

Mu Kuboza 2020, nabwo Ange Kagame,  yigeze gushyira hanze amashusho y’umukobwa we akiri muto, agaragara ari mu ntebe, ubwo Perezida Kagame yari mu kiganiro, kigaragaza ishusho y’Igihugu uko gihagaze.

Uyu mwana wagaragaye yizihiwe, yavutse muri Nyakanga 2020, nyuma y’aho nyina umubyara, Ange Kagame, ashyingiwe muri Nyakanga 2019.

Muri 2018 yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma, mu birori byabereye mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW