US: Umwirabura yarashwe amasasu 60 – Polisi yasohoye video

Polisi y’ahitwa Akron, muri Leta ya Ohio, yasohoye video y’Abapolisi bashakaga gufata umugabo w’umwirabura, amashusho arangira agaragaza ko yarashwe agapfa, bamurashe amasasu 60.

Polisi ivuga ko iyo mbunda ntoya yasanzwe mu modoka Jayland Walker yari atwaye ariko yarashwe yari yayivuyemo ahunga

Polisi ivuga ko uriya mwirabura witwa Jayland Walker w’imyaka 25, yabanje kurasa ku Bapolisi, bityo ngo abamwishe barengeraga ubuzima bwabo.

Uyu musore yarashwe ku wa Mbere tariki 27 Kamena, 2022 ubwo yahagarikwaga n’Abapolisi bari mu kazi ka nijoro.

Jayland Walker amashusho agaragaza ko nta ntwaro yari afite ubwo yasohokaga mu modoka ye ahunga, ariko Polisi ivuga ko imbunda nto yari yitwaje yasanzwe mu modoka ye.

Abigaragambya batangiye kujya mu mihanda kwamagana ubwo bwicanyi bwakorewe umwirabura, ndetse Mayor w’umujyi wa Akron yasabye abaturage kwihangana.

Daniel Horrigan yagize ati “Video irakomeretsa umutima, biragoye kuyakira.”

Jayland Walker yishwe ku wa 27 Kamena, 2022

Amashusho yo kurashwa k’uriya Mwirabura yasohowe ku Cyumweru nijoro.

Umushinjacyaha Mukuru, Dave Yost promised yavuze ko hazabaho iperereza ryuzuye, rinyuze mu mucyo kandi rikozwe n’inzobere, mu gihe Urwego rwa Polisi muri Ohio na rwo ruri gukora iperereza rugenzura niba Abapolisi bararenze ku mabwiriza abagenga.

Yabwiye abigaragambya ati “…Niyo yaba yarashwe amasasu angahe kugera kuri 60 cyangwa n’arengaho ariko ntabwo yari afite intwaro.”

- Advertisement -

Abapolisi 8 barashe uriya mwirabura, 7 ni Abazungu bari kumwe na mugenzi wabo w’Umwirabura babaye bahagarikiwe umushahara.

Umunyamategeko w’umuryango wa Walker yavuze ko abapolisi bakomeje kumurasa n’igihe yari yamaze kugwa hasi.

Kuri Derrick Johnson, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abirabura muri America yavuze ko Walker yishwe kandi bigambiriye kwica umwirabura.

Jayland Walker imodoka ye yahagaritswe n’abapolisi ku wa Mbere tariki 27 Kamena, 2022 ahagana saa 00h30 mu bikorwa bisanzwe bya polisi, gusa ngo mu modoka yarimo humvikanye isasu rigambiriye abapolisi, ari bwo na bo batangiye gushaka kumufata asohoka mu modoka yiruka.

Abigaragambya muri Ohio barasaba ko uriya mwirabura ahabwa ubutabera

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW