America yizeje ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo

Mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za America, Antony Blinken arimo muri Congo Kinshasa, yizeje abategetsi ba kiriya gihugu ko yiteguye kugira uruhare mu nzira ziriho zo gushakira igisubizo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Antony Blinken avuze ko yishimiye guhura na Perezida wa Congo Kinshasa na minisitiri w”Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu

Antony Blinken utegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ahangayikishije n’ibiri muri raporo y’impuguke za UN bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ndetse yavuze ko azabiganiraho na Perezida Paul Kagame ubwe.

Yagize ati “Urugendo ndimo hano, nzanagirira i Kigali (uno munsi) rugamije gushyigikira inzira ziriho z’ubuhuza kugira ngo zirangize ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.”

Antony Blinken yavuze ko bifuza ko kiriya kibazo kirangira, ndetse America ikazafasha mu biganiro by’i Nairobi bihuza Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya.

Ndetse yasabye ko ubusugire bw’igihugu bwa Congo bukwiye kubahirizwa.

Kuri Twitter ye, Antony Blinken yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Christophe Lutundula.

Ati “Congo ni umufatanyabikorwa mu bijyanye no guteza imbere umutekano n’ituze, guteza imbere demokarasi, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kugira Leta yubahiriza amategeko, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Abategetsi ba Congo basabye Antony Blinken kubakorera ubuvugizi igihugu kigakurirwaho embargo cyafatiwe mu bijyanye no kugura intwaro.

- Advertisement -

Antony Blinken yavuze ko mu bimuzanye i Kigali harimo kuganira n’abayobozi ku ngingo zinyuranye z’ubufatanye, demokarasi, ikibazo cya Rusesabagina n’ibindi.

Ku rundi ruhande abasesengura basanga uruzinduko rwe rugamije gutegura inamaPerezida wa US, Joe Biden azagirana n’abayobozi ba Africa, ariko no kuvuga ku mbaraga Uburusiya bukomeje kugira ku mugabane wa Africa dore ko uru ruzinduko rukurikiye urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya mu bihugu bya Africa birimo na Uganda.

Antony Blinken yageze muri Africa y’Epfo, arava muri Congo Kinshasa aza i Kigali mu Rwanda.

UMUSEKE.RW