Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

Mu Burundi, nyuma y’igihe abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura binubira kubura amashanyarazi n’itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli, zimwe muri Radiyo na Televiziyo zahisemo gufunga imiryango kubera itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibura ry’amashanyarazi.

Kubura amashanyarazi n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli biri gutuma radiyo na televiziyo zifunga imiryango

Muri kiriya gihugu ibintu bimaze gufata intera kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bikaba byarahumiye ku mirari aho abaturage bamara umwanya munini mu kizima kubera ibura ry’umuriro niyo ubonetse uhabwa ababa mu makaritsiye atuyemo abategetsi.

Ibura ry’umuriro n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kubera ihurizo Abarundi aho bamwe bahagaritse imirimo kubera gukorera mu bihombo.

Ibyo bibazo byageze no mu itangazamakuru aho Radiyo na Televiziyo Isanganiro byafunze imiryango kubera ibura ry’amashanyarazi no kubura Mazutu yo gushyira muri “groupe électrogène” ngo babashe kugeza ibiganiro ku bakunzi babo.

Ubuyobozi bwa Isanganiro mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2022 bwatangaje ko kubera impamvu zitabaturutseho basaba abakurikira ibiganiro byabo kubihanganira ngo “ibiganiro bizakomeza ibyo bibazo byabonewe igisubizo.”

Usibye Radio na Televiziyo Isangano babitangaje ku mugaragaro, hari izindi zafunze imiryango ziraruca zirarumira mu rwego rwo kwanga kwiteranya n’ubutegetsi buriho.

Bamwe mu banyamakuru bakomeye mu gihugu cy’Uburundi batangaje ko biteye agahinda kubona Radiyo na Televiziyo zifunga imiryango kubera kubura amashanyarazi.

Hari abagaragaje ko ari intege nke za Leta itubaka ibikorwa remezo bifatika ndetse no gushyiraho politiki ihamye yo guhangana n’ibura ry’ibikomoka kuri peterori.

Abaturage bijujutira ishyirahamwe Regideso ritanga amazi n’amatara kubera kumara iminsi batabona umuriro, bagasaba Leta gufata ingingo ihamye kuri iki kibazo.

Muri Regideso bavuga ko umuriro ari mucye kubera igabanuka ry’amazi mu ngomero zicanira Umujyiwa Bujumbura ku buryo bagerageza gusaranganya umuriro mucye uri mu gihugu.

Amakuru ava i Burundi aremeza ko kubona ibikomoka kuri Peterol ari inzira y’umusaraba, hari na sitasiyo za Lisansi zidafite n’igitonyanga.

- Advertisement -

Iri bura rya Lisansi mu Burundi ryatangiye guteza ingaruka mbi mu biciro by’ingendo haba kuri moto no mu modoka ndetse n’ibigo bimwe bikaba bikomeje gufunga imiryango.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kitari mu Burundi gusa yasabye abaturage kwihangana bakareba aho ibihe by’intambara y’Uburusiya na Ukraine byerekeza.

Radiyo na Televiziyo Isanganiro kwihangana byanze basaba abakunzi babo gutegereza igihe ibibazo bihari bizashirira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW